skol
fortebet

Ubutumwa Shaddyboo yanditse yiyita Umwamikazi bwavugishije benshi barimo Dj Brianne

Yanditswe: Thursday 06, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Shaddyboo yiyise Umwamikazi wAfurika y’Iburasirazuba Dj Brianne ko ntacyo akora cyamugira Umwamikazi kuko no mu ba Slay Queen adashobora kuza mu icumi ba mbere.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa bukomeje gutigisa imbugankoranyambaga aho benshi bahise bataka Dj Brianne bavuga ko adakwiye gusubizanya na Shaddyboo kuko ntacyo bahuriye ndetse ko atanabasha gufungura udushumi tw’inkweto ze.

Mu butumwa Shaddyboo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yahamije ko ari Umwamikazi

Ati" Ndi umwamikazi wa Kenya,Tanzania,Uganda,Congo,Burundi n’Urwanda, ntabwo nkeneye kubijyamo impaka hari ibimenyetso, murakoze".

Ni ubutumwa butavuzweho rumwe, bamwe bemeza ibyo avuze ariko abandi babihakanira kure harimo na Dj Brianne umaze ubaka izina mu kuvanga imiziki.

Dj Brianne yagize ati"Niba urimo kuvuga ko uri umwamikazi w’aba Slay Queen ntushobora no kuza mu icumi ba mbere beza, uranyumva? None hari ikindi ukora kikugira umwamikazi? Reka mbimenyeshwe ndagaruka mu nyuma".

Ubutumwa bwa Dj Brianne bwazamuye impaka nyinshi bamwe bavuga ko arengereye ndetse ko imvugo ye y’umvikanyemo agasuzuguro bitari bikwiye kuri Shaddyboo cyane ko badahuje akazi.

Shaddyboo nawe wahise yongera gutanga ubutumwa byagaragaye ko bugenewe Dj Brianne mu bitekerezo byinshi byari byatanzwe yavuze ko ntamwamikazi usubiranya n’abaseriveri.

Mu butumwa Shaddyboo yanditse yagize ati"Nta mwamikazi usubizanya n’Abaseriveri be. Ndi umwamikazi w’Afurika y’Iburasirazuba".

Dj Brianne ntiyemeranya na Shaddyboo wiyita Umwamikazi mu gihe icyo akora kitazwi.

Ibitekerezo

  • Shadibo yubahwe ararenze kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa