skol
fortebet

Ubutumwa The Ben yageneye bafana be bukomeje kuzamura amaragamutima ya benshi

Yanditswe: Monday 15, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben yatumyeho abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana be , aho bari hose ngo babwirane ko abakunda kandi ko abafite ku mutima, bizamura amarangamutima ya benshi bamurata ubukaka bemeza ko bamukunda birenze kandi bishimira ibihangano abakorera.
Umuhanzi The Ben witegura gushyira hanze isaha iyo ari yose Album ya gatatu, ni umwe mu bahanzi bagaragaza amarangamutima ndetse bubaha abakunzi b’umuziki nyarwanda kuko mu bihe bitandukanye yagiye yumvikana yemeza ko ari bo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben yatumyeho abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana be , aho bari hose ngo babwirane ko abakunda kandi ko abafite ku mutima, bizamura amarangamutima ya benshi bamurata ubukaka bemeza ko bamukunda birenze kandi bishimira ibihangano abakorera.


Umuhanzi The Ben witegura gushyira hanze isaha iyo ari yose Album ya gatatu, ni umwe mu bahanzi bagaragaza amarangamutima ndetse bubaha abakunzi b’umuziki nyarwanda kuko mu bihe bitandukanye yagiye yumvikana yemeza ko ari bo bamugize uwo ari we, mu mwaka wa 2017 bwo yanaciye bugufi arapfukama arabashima.

Mu kiganiro aheruka gutanga kuri Youtube Channel yitwa ‘ABAVIP’ yemeje ko rwose aryoherwa no gusoma ibitecyerezo by’abakunzi be. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yongeye kwereka abakunzi b’umuziki nyarwanda ko abakunda ariko atabasha kubona uko abageraho bose, gusa abasaba kugenda babwirana ko abakunda. The Ben ati: ”Bwira umuturanyi wawe ko mbakunda.”

Ubu butumwa bwazamuye amarangamutima ya benshi bamwereka ko bamukunda, umwe witwa Shillah K Nansubuga watanze igitekerezo muri byinshi bimaze gushyirwa kuri uru rubuga, yagize ati:”Turagukunda natwe cyane rudasumbwa.” Abandi nabo bakomeza kugenda bungamo bagaragaza ko bananyuzwe n’intambwe yateye yo kwambika impeta Uwicyeza Pamella.

Umwe witwa Zed Namanywa Mukristayo yagize ati: ”Amba The Ben mu ijwi rya Uwicyeza.” Ashaka gusa n’ukomoza ku kuba ubu asigaye avuga ari umwe akavugira babiri dore ko mu minsi ibarika hagiye kuba ubukwe bwa Pamella na The Ben batangiye urugendo ruganisha ku kubana akaramata.

Abandi nabo bagiye bakomeza kugaragaza ko bishimira cyane ibihangano bya The Ben ariko na none bamutangariza ko haciyeho igihe atabaha indirimbo nshya, bityo ko bimukundiye yagerageza akabamara ipfa akabaha indirimbo nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa