skol
fortebet

Ubuzima bw’icyamamare buhenze! Davido akoresha kugeza kuri miliyoni 400 Frw buri kwezi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 15, Jul 2026

 Ubuzima bw'icyamamare buhenze! Davido akoresha kugeza kuri miliyoni 400 Frw buri kwezi

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adeleke, uzwi cyane nka Davido, yatangaje ko ubuzima bwo kuba icyamamare busaba amafaranga menshi, aho yavuze ko buri kwezi akoresha amafaranga ari hagati ya miliyoni 300 na 400 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Davrel, umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, Davido yasobanuye ko amafaranga agenda akoreshwa buri kwezi ari hagati y’Amadolari ya Amerika 200.000 na 300.000.

Yagaragaje ko ayo mafaranga atareba ibyo umugore we Chioma Adeleke akoresha ndetse n’ibindi bisohoka mu rugo rwabo, ahubwo ko ari ayo yikoresha mu buzima bwe bwa buri munsi no mu bikorwa bifitanye isano n’umwuga we.

Davido yavuze ko ayo mafaranga kandi adakubiyemo ibyo ashoramo mu kugura imodoka zihenze, imitako y’agaciro n’ibindi bintu bihenze bikunze kuranga ubuzima bw’ibyamamare.

Uyu muhanzi w’imyaka 33 yavuze ko gukomeza kuba ku rwego rwo hejuru mu ruganda rw’imyidagaduro bisaba ishoramari rikomeye, kuko harimo kwita ku isura ye, gukomeza ibikorwa by’umuziki no kwita ku mibereho ijyanye n’icyubahiro afite nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

Davido ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga, aho indirimbo ze za Afrobeats zakomeje kumwubakira igikundiro mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa