skol

Ubuzima bwa Eric Dane wamamaye muri Hollywood bugeze habi

Yanditswe: Friday 03, Oct 2025

featured-image

Umukinnyi wa filime Eric Dane, wamamaye cyane muri “Euphoria” ndetse na “Grey’s Anatomy”, akomeje guhangayikisha abakunzi be nyuma yo kugaragara ari mu igare rikoreshwa n’amashanyarazi kubera indwara ikomeye yitwa Amyotrophic Lateral Sclerosis (ALS) itera gucika intege no kubura ubushobozi bwo kwigenza.

Amyotrophic Lateral Sclerosis [ALS] ubusanzwe ni indwara ikomeye ifata utunyangingo tw’imyakura y’ubwonko ifasha mu mikorere y’imikaya.

Dane w’imyaka 52 yagaragaye ku kibuga cy’indege i Washington, DC, aho yabazwaga n’umunyamakuru icyo yabwira abakunzi be bahangayikishijwe n’uburwayi bwe, asubiza agira ati “Mukomeze kwizera, nshuti yanjye.”

N’ubwo ameze nabi ariko uyu mugabo aheruka kumvikana avuga ko azahatana kubera ashizemo umwuka.

Ati “Ndashaka kubona abana banjye barangiza kaminuza, bakarushinga, ndetse nibishoboka nkabona n’abuzukuru. Nzakomeza kurwana kugeza ku mwuka wa nyuma.”

Umwe mu bantu ba hafi ye yabwiye Daily Mail ko Dane ari kugerageza kubaho mu byishimo mu gihe asigaje.

Yagize ati “Arashaka kubaho mu byishimo kuko asigaye azi neza ko ejo atari isezerano. Ntashaka ko abantu bagira agahinda kubera we cyangwa bamuririra, ahubwo arifuza ko bamuba hafi mu munezero no mu byiringiro.”

Umugore we, Rebecca Gayheart, aherutse gutangaza ko ubu burwayi bwababaje cyane abana babo aribo Billie ufite imyaka 15 na Georgia ufite 13.

Ati “Ni ibintu byabakomerekeje umutima. Abakobwa bacu barababaye cyane, ariko turi kugerageza kubinyuramo. Turafashwa n’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe kandi dushaka kubaho mu cyubahiro, urukundo n’icyizere.”

Muri Nzeri, Dane yagaragaye mu mashusho ya ‘I AM ALS’ asaba isi kongera ubushakashatsi ku ndwara ya ALS. Muri ayo mashusho byagaragaraga ko ijwi rye ryatangiye kugenda ndetse amaboko ye nayo agaragaza intege nke kuko atagikora.

Uyu mugabo yamamaye muri filime nyinshi i Hollywood

Eric Dane aheruka kugaragara ari mu kagare kuko atakibasha kugenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa