skol
fortebet

Udukingirizo n’udukoresho two kwipima Sida ni bimwe mu bikoresho byashyizwe imbere ku Gisimenti

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri iki gihe u Rwanda rwakiriye abashyitse bitabiriye inama ya CHOGM hashyizweho ibitaramo mu ma carfreezon biba buri mu goroba mu gususurutsa abashyitsi aho usanga kimwe mu bikoresho by’ibanze byatekerejweho harimo udukingirizo n’udukoresho twifashishwa hapimwa Sida turi gutangwa ku buntu ku bitabiriye ibyo bitaramo mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwirinda.

Sponsored Ad

Ku bataramira ku Gisiminti hashyizwe utuzu dutangirwamo ibyo bikoresho ndetse buri kazu kaba karimo umwe mu bakozi ba AHF Rwanda wakira ababagana akabaganiriza ku myororokere y’ubuzima ndetse n’uburyo ibyo bikoresho bikoreshwa.

Umwe muri abo bakozi wagiranye ikiganiro n’Igihe avuga ko barimo kwishimira cyane umubare w’ababagana avuga ko ari ikimenyetso kiza kigaragaza ko imyumvire y’urubyiruko imaze guhinduka.

“Kimwe mu bintu twe turi kwishimira ni umubare munini w’urubyiruko rutugana rurimo urwifuza kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse ukabona ko batagitewe isoni no guhabwa ibikoresho byo kurinda ubuzima bwabo.”

Yakomeje avuga ko bahisemo gutera ihema ku Gisimenti kuko babonaga ko hagiye gukoranira urubyiruko ruzaba rwitabiriye ibitaramo biri kuhabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa