skol
fortebet

Udushya dusekeje twaranze igitaramo “Trappish Concert” kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi Ish Kevin yariribyemo iminota micye cyane

Yanditswe: Monday 01, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Igitaramo Trappish Concert’ cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, hari kuwa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 ,cyitabiriwe ku buryo bushimishije n’abakiri bato bakunda umuziki w’abahanzi bakiri bato ariko bagezweho bari babukereye ari nako bafatanya n’abafana kuririmba indirimbo zabo.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyabaye icy’amateka bitewe n’uko ari cyo cya mbere cyari kibaye nyuma y’igihe kinini cyari gishize hataba ibitaramo, abantu bakumbuye kubyina, kumva no kureba abahanzi bari bamaze igihe bigaruriye imitima yabo.

Amasaha yari ateganyijwe iyo yubahirizwa, Trapish Concert igatangirira igihe buri muhanzi yari gutanga ibyishimo yisanzuye ariko siko byagenze kuko Ish Kevin wari witeguye kuririmba indirimbo ze nyinshi yatunguwe no gukurwa ku rubyiniro kuko amasaha yari ageze. Yaririmbye iminota itarenze 30.

Abazi umuziki bazi indirimbo yitwa ‘Nitwebwe’ ndetse ni imwe mu mvugo yaharawe cyane n’urubyiruko bitewe n’iyi ndirimbo uburyo yakunzwe n’uburyo aba bahanzi bafatwa nk’abami b’injyana ya KinyaTrap bamenyekanye cyane kubera yo.

Abantu benshi ntibari bazi ko B Threy na Bushali bakongera guhurira ku rubyiniro rumwe ariko baratunguranye ubwo bazaga ari batatu ku rubyiniro ndetse bakishimirwa n’abafana bikomeye

Ibyuma byarabatengushye

Ibyuma byarabatengushye cyane nk’igihe Dj Toxxyk yageraga ku rubyiniro, igihe Bushali yari ari ku rubyiniro nabwo Mikoro ye yarazimye igihe kinini aza gusaba ko yasubizwaho, ndetse na Ish Kevi ubwe hari aho yasabye ko bamushyiriraho mikoro.

Abafana barizihiwe cyane bari biganjemo urubyiruko

Nyuma y’igihe kinini batabyina ndetse ntacyo bakora cyijyanye n’umuziki usibye kuwumvira ku mbuga nkoranyambaga bongeye kwizihirwa cyane mu gitamo cya Ish Kevin barabyina karahava.

Barizihiwe cyane kugeza n’aho babasabye gutandukana bagashyiramo metero biranga cyane ko bitari gukunda abantu bafite inyota yo kubyina umuziki wari uri ahongaho ndetse byari ibicika.

Igitaramo cyitabiriwe ku buryo bushimishije. Abakiri bato bakunda umuziki w’abahanzi bakiri bato ariko bagezweho bari babukereye ari nako bafatanya n’abafana kuririmba indirimbo zabo.

Amasaha yari ateganyijwe iyo yubahirizwa, Trapish Concert igatangirira igihe buri muhanzi yari gutanga ibyishimo yisanzuye ariko siko byagenze kuko Ish Kevin wari witeguye kuririmba indirimbo ze nyinshi yatunguwe no gukurwa ku rubyiniro kuko amasaha yari ageze. Yaririmbye iminota itarenze 30.

Ish Kevin yeretswe urukundo mu gitaramo akoze kirimo abafana benshi

wari umuhanzi utagerejweho kwiyereka abafana be yageze ku rubyiniro ahagana saa 21:40’. Nibura abanyakirori bari bizeye kuryoherwa n’ibihangano bye ariko nyuma y’iminota 20 urubyiniro rwahinduye isura.

Abafana baryohewe

Amatara bayajimije, bityo ureba neza ahita abonako igikurikiraho ari ugutaha. Ubundi rero nibyo kuko abahanzi bari benshi ku buryo bakoresheje umwanya muto


Nabo ubwabo yaba Confy, Bushali, B-Threy, ntibahawe umwanya uhagije wo kuririmba indirimbo zabo.

Iki gitaramo cyagaragayemo ubufatanye hagati ya Bushali na B-Threy yahaye icyubahiro akamuhamagara ku rubyiniro

Kivumbi King yiyeretse abafana bari biganje abarangije amashuri yisumbuye n’abari muri kaminuza n’urubyiruko rukunda ibirori. Ucishije amaso mu bari bahari wabonako nta bantu bakuru bari mu myaka ya za 50 kuzamura bari bahari.

Ariel Wayz yitabiriye

Icyokora abahanzi barimo Young Grace,abavanga imiziki barimo Dj Briane, umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex, producer Madebeat n’abandi baba muri showbiz bari bitabiriye icyo gitaramo cy’abakiri bato.

Bushali yahamagawe na Mike Kayihura bafatanya kuririmba

Abavanga imiziki barimo Dj Marnaud, Dj Toxxyk n’abandi bataragira amazina ahambaye barimo bavanga imiziki. Ni ibintu wabonagako biri gutanga ibyishimo ku bitabiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa