Uganda:Umugeni yapfuye abura icyumweru kimwe ngo akore ubukwe
Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022
Damitat Kuteesa, umukobwa witeguraga ubukwe yapfuye azize impanuka ubwo yarikumwe n’abakobwa babiri bagombaga kuzamwambarira mu bukwe bwe.
Damitat yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye hafi ya Entebbe muri Uganda, yapfuye habura icyumweru kimwe ngo akore ubukwe.
Kuteesa yiteguraga kurushinga mu cyumweru gitaha n’umukunzi we Rabbie Kays Kitibwa ndetse hari hashize imins mike amwambitse impeta ya fiyansaye.
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Mywed Ug, bavugako uyu mugeni yitabye Imana arikumwe n’abakobwa babiri bagombaga kuzamwambarira mubukwe bwe Prisca Nalugo na Nampijja Rina baguye mu mpanuka iteye ubwoba ku cyumweru, tariki ya 13 Werurwe, ubwo bari batashye bava mu bukwe bw’inshuti yabo i Entebbe.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu babibonye, Mawerere Joshua, imodoka yataye umurongo iribirandura ihinduka ubushwangi kuburyo abarimo bitari kuborohera kurokoka.
Damitat na Rabbie Kays biteguraga kurushinga
Ibitekerezo
sorry bihangane IMANA YATUREMYE ITWIKE satani na abadayimoni bateje iyi mpanuka
bakongorwe namaraso ya YESU CHRISO WADUPFIRIYE KUMUSARABA IGOLOGOTA
NGO IGIHE NKIKI TUZATABARYE .satani akongoke nibisigisigi bishirire bishire burundu.