skol
fortebet

Uganda: Umuhanzi Olisha yitabye Imana yitegura kubyara

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Saturday 25, Oct 2025

Uganda: Umuhanzi Olisha yitabye Imana yitegura kubyara

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Olisha M wo muri Uganda ubusanzwe witwa Olivia Mildred Namubiru, yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa 24 Ukwakira 2025, ubwo yiteguraga kwibaruka umwana wa gatatu.

Olisha M wari mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki wa Uganda, yari aherutse gukora ubukwe na Mutassim mu mpeshyi ya 2024. Bari bafitanye abana babiri mu gihe biteguraga kwibaruka uwa gatatu.

Ibinyamakuru byandika imyidagaduro muri Uganda byavuze ko uyu mubyeyi yitabye Imana ubwo yajyaga kubyara umwana we wa gatatu ku bitaro bya Mengo biherereye mu Mujyi wa Kampala.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi ni imwe mu zikomeje kugarukwaho muri Uganda, aho benshi mu bahanzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bashengutse umutima.

Uyu mugore yari azwi mu ndirimbo zirimo Ntono, Simanyi, Gwenjagala yakoranye na David Lutalo n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa