Uganda: Umuhanzikazi Nina Roz yatangiye urugendo rwo kwiyamamariza kuba Depite
Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, Nina Roz yinjiye mu ruhando rwa politiki ku mugaragaro, nyuma yo kujya ku cyicaro cy’ishyaka National Unity Platform (NUP) giherereye i Makerere Kavule, agafata impapuro zo kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye abagore mu Karere ka Ssembabule mu matora rusange ateganyijwe mu 2026.
Uyu muhanzikazi, amazina ye asanzwe ari Nina Kankunda, amaze igihe agaragaza inyota yo kwinjira muri politiki, cyane cyane kuva mu mpera za 2024. Gufata izi mpapuro kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gushaka guhagararira ishyaka rya NUP mu matora y’imbere mu ishyaka (primaries), aho azahangana n’abandi banyapolitiki bose bashaka guhagararira NUP muri ako karere.
Nina Roz aramutse atsindiye ayo matora, yazahatana na Mary Begumisa usanzwe ahagarariye ako karere ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM).
‘Ssembabule’ izwi nk’agace gakomeye kuri NRM, bityo abakurikiranira hafi politiki ya Uganda bari maso kureba niba Nina Roz, ukoresheje ubwamamare bwe mu muziki n’ijwi rye rirengera abagore n’urubyiruko, yazashobora guhindura uko ibintu bisanzwe bihagaze.
Nina Roz ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki wa Uganda, aho amaze kumenyekana kuva hagati ya 2016. Azwi mu njyana za Dancehall, Afropop, n’Urban music, kandi akagira umwihariko mu butumwa butanga icyizere, cyane cyane ku bakobwa n’abagore banyuze mu buzima bukomeye nk’ubwo yabayemo.
Yamamaye cyane mu ndirimbo nka: “Oli Mekete”, “Nangana”, “Andele”, “Ntinka Nkutwale” yakoranye na Daddy Andre, “Billboard Kipande”, “Enyonta” n’izindi. Indirimbo ze zigaragaza urugendo rwe nk’umuntu wigeze guhangana n’ibibazo birimo ihungabana, ubusinzi, n’umubano utari mwiza mu rukundo.
Ibyo byose yabihinduye imbaraga, abibyaza ubutumwa buvuga ku kwiyubaka, guharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’umugore.
Ukwiyamamariza umwanya wa depite ni ikimenyetso ko Nina Roz yiteguye kurenga umuziki, agatanga ijwi rye mu buryo bwa politiki. Abamushyigikiye bavuga ko afite ubushobozi bwo guhagararira neza abaturage, cyane cyane urubyiruko n’abagore, kuko abazi neza ibibazo bahura na byo.
Mu gihe akeneye gutsinda amatora y’imbere mu ishyaka no kugera ku rwego rwo guhagararira NUP mu matora rusange, igitinyiro cye mu rubyiruko no mu bantu bakunda umuziki gishobora kumuha amahirwe yo guhatana n’abanyapolitiki b’inararibonye bo mu ishyaka riri ku butegetsi.
Nina Roz yashyizeho intambwe nshya, aho ubuhanzi buhuzwa n’icyerekezo cya politiki, mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abo ahagarariye. Iyi ni intangiriro y’urugendo rushya, aho igihangange mu muziki agiye no kuba ijwi mu byemezo bifatirwa igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *