Ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, mu gihugu cya Uganda habaye igikorwa cyihariye cyo kongera gutaburura umurambo w’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Kadongo Kamu, Prince Paul Kafeero, uzwi cyane nka Paulo Kafeero. Icyo gikorwa cyari kigamije gufata ibipimo bya ADN bizafasha gusobanura impaka zimaze imyaka myinshi ku bijyanye n’abavuga ko ari abana be.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’icyemezo cy’urukiko, mu rwego rwo gushaka ukuri ku kibazo kimaze igihe kirenga imyaka 20 giteza amakimbirane mu muryango we. Abantu barenga 20 bavuga ko bashobora kuba ari abana be, ariko hakaba hakenewe ibimenyetso bya siyansi kugira ngo hagaragazwe ukuri.
Nk’uko byatangajwe n’abari bayoboye iki gikorwa, itsinda ry’abahanga mu gupima ibimenyetso by’ubuzima (pathologists), riyobowe na Dr Byaruhanga, niryo ryakurikiranye igikorwa cyo gufata ingero za ADN. Byakozwe hubahirizwa amabwiriza y’urukiko ndetse n’amahame asanzwe akoreshwa mu iperereza rya gihanga.
Umunyapolitiki Balaam Barugahara, umaze kumenyekana no mu ruganda rw’imyidagaduro, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bikomeye bigamije gushyira iherezo ku makimbirane amaze igihe mu muryango wa Kafeero. Yavuze ko ubufatanye hagati y’inzobere, urukiko n’umuryango ubwawo aribwo bwatumye igikorwa kigenda neza.
Yagize ati: “Uyu munsi ni intambwe ikomeye. Gufata ibipimo bya ADN nyuma y’imyaka myinshi hatabayeho igisubizo nyacyo bizafasha kumenya ukuri no kugarura ituze mu muryango.”
Paul Kafeero yari umwe mu bahanzi bakomeye Uganda yagize mu njyana gakondo ya Kadongo Kamu. Yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka “Walumbe Zaaya,” “Dipo Naziggala,” “Muvubuka Munange,” “Singa Nalinze” na “Dunia Weeraba,” zamugize ikimenyabose mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Yitabye Imana ku wa 17 Gicurasi 2007, aguye mu Bitaro Bikuru bya Mulago i Kampala, azize indwara y’impyiko yari imurembeje.
Ibisubizo bya ADN biteganyijwe bizafasha kumenya niba koko abiyita abana be bafite isano y’amaraso na we, bikaba byatuma habaho kumenyekana ku mugaragaro urubyaro rwe mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’imyaka myinshi atabarutse.
Minisitiri wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Abana Balaam Barugahara yashimangiye ko ADN yamaze gukorwa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *