skol

Ukekwaho kwiba indirimbo za Beyoncé zitarajya hanze yafashwe

Yanditswe: Wednesday 17, Sep 2025

featured-image

Polisi yo mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia yatangaje ko yafashe Kelvin Evans, ukurikiranyweho kwiba ‘hard drives’ zari ziriho indirimbo z’umuhanzi Beyoncé ariko zitarajya hanze.

Evans arashinjwa ko mu mpeshyi y’uyu mwaka, yamennye ibirahuri by’imodoka yari iparitse muri uwo mujyi, akiba ibintu bitandukanye birimo na ‘hard drives’ zari ziriho ibihangano bya Beyoncé.

Ubu Evans afungiye muri gereza, aho akurikiranywe n’icyaha cyo kwiba. Ntabwo biramenyekana niba afite abamuhagarariye mu mategeko.

Muri Nyakanga 2025 nibwo ‘hard drives’ zari zibitseho indirimbo z’umuhanzi Beyoncé zitarajya hanze, n’ibindi bintu bitandukanye, byibiwe mu modoka ubwo uyu muhanzi yari ari mu bitaramo bya album ye ya “Cowboy Carter’’ iri mu njyana ya Country.

Izi ndirimbo zibiwe mu modoka yari yakodeshejwe n’umwe mu babyinnyi ba Beyoncé, mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia. Ipereza ry’ibanze ryakozwe icyo gihe ryagaragaje ko imizigo ibiri yibwe mu modoka yari yakodeshejwe yo mu bwoko bwa Jeep Wagoneer, ubwo yari iparitse, nk’uko raporo ibivuga.

Mu bindi byibwe harimo mudasobwa ebyiri ziriho indirimbo zitarasohoka z’uyu muhanzi, indirimbo zifite utumenyetso (watermarks), gahunda z’amaserukiramuco, amafoto ndetse n’urutonde rw’indirimbo zashoboraga kuzakoreshwa cyangwa zari zarakoreshejwe mu bitaramo by’uyu muhanzi.

Icyo gihe Grant kandi yatangaje ko yibwe imyenda ifite agaciro ka 1.000$, amadarubindi ya Tom Ford agura 500$, n’isakoshi ya Tumi ifite agaciro ka 750$. Diandre Blue we yatangaje ko yibwe Macbook Air na écouteurs.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa