skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’abakobwa babaye Miss Rwanda n’uko bakurikirana uhereye k’uwakunzwe kurusha abandi(Amafoto)

Yanditswe: Monday 04, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ritangiye hamaze gutorwa abakobwa 11 murabo bakobnwa hari uburyo bagiye bamenyekana cyangwa n’ibikorwa byabo bigasakara hanze , twabakoreye urutonde uko bagiye barutannwa havuyemo Miss Nshti Muheto Divine watorewe kuba Miss Rwanda 2022.

Sponsored Ad

10. Miss Akiwacu Colombe

Miss Colombe yabaye nyampinga w’uRwanda muri 2014 n’umukobwa utarakunze kuba mu Gihugu cyane byatumye atanamenyekana cyane, yakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo kumurika imideri k’umugabane w’iburayi, Colombe ntago yigeze agaragara cyane mu bikorwa bitandukanye nk’ibyo abandi ba Miss bagaragaramo cyangwa ngo avugwe dutekereza ko ari nabyo byatumye abantu benshi batamumenya.

9. Miss Ingabire Grace

Miss Grace yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2021, nta gihe kinini gishize ariko n’umukobwa utarabashije kumenyekana cyane twavuga ko byatewe n’ibihe bitari byoroshye twarimo byo guhangana n’icyorezo cya Covid 19, ikindi akaba nawe yarakunze kuba mu bihugu byo hanze cyane abantu ntibagire amatsiko yo kumumenya cyane ariko aracyafite amahirwe yo kumenyekana no gukundwa kurushaho kuko aracyafite igihe.

8. Kundwa Doriane

Miss Doriane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2015 n’umukobwa nawe utaragize igikundiro cyane no kumenyekana bitewe n’uko atigeze agaragara mu bindi bikorwa by’amarushanwa y’ubwiza cyangwa no kwigaragaza kumbugankoranyambuga ikindi ntago yigeze aba mu Gihugu cyane.


7. Miss Iradukunda Elsa

Miss Elsa yabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2017 n’umukobwa uba mu Gihugu cy’u Rwanda yakunze kugaragar amu bikorwa bitandukanye kuva yatorwa kugeza n’ubu nawe yyagiye agirirwa urukundo


6. Miss Nimwiza Meghan

Miss Meghan yabaye nyampinga w’u Rwanda 2019 n’umukobwa nawe ugaragara cyane mu bikorwa bya Miss Rwanda nawe ari kumwanya wa 6 mubakobwa bakunzwe mubabaye Nyampinga w’u Rwanda.

5. Miss Iradukunda Liliane

Miss Liliane yabaye nyampinga w’u Rwanda 2018 n’umu miss wabayeho agakundwa cyane n’abantu kuko anatorwa abntu benshi bamuhaga amahirwe cyane bahamyaga ko umwanya atwaye rwose awukwiye ntakindi bagendeyeho na nyuma akomeza kukurikiranwa.


4. Miss Bahati Grace

Miss Bahati Grace yabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2009 n’umukobwa ukunzwe cyane kuburyo bigaragaririra buri wese ugereranyije n’ukuntu yatowe kera kandi akaba agaragarizwa urukundo n’abakobwa bagenzi be bitabiriye iri rushanwa.

3. Miss Kayibanda Aurore

Miss Aurore yabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2012 n’umukobwa wakunzwe cyane kugeza n’uyu munsi ndetse anakundwa cyane nabagiye bitabira iri rushanwa muburyo bugaragara,ikindi n’umukobwa wagaragaje ko afite umutima ukomeye abandi bagiye bafatiraho urugero rwo kwihangana.


2. Miss Nishimwe Naomie

Miss Naomie yabaye nyampinga w’u Rwanda 2020, uyu mukobwa nawe twavuga ko yambitwe ikamba mubihe bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid ariko n’umukobwa wavuzwe cyane na mbere atarabona ikamba kubera ubwiza bwe yeretswe urukundo kugeza n’uyu munsi hari abavuga ko ariwe Miss w’ibihe byose.

1. Miss Mutesi Jolly

Miss Jolly yabaye nyampinga w’u Rwanda 2017 n’umukobwa ukunzwe n’abantu benshi kandi wagaragaye mu bikorwa bitandukanye by’iri rushanwa akanaribyaza umusaruro, umukobwa usanga abantu benshi bamufata nk’ikitegererezo kaandi w’umuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa