Umuhanzi Muneza Christopher yagaragaje ko yagowe no kwakira urupfu rwa nyina, akavuga ko yahisemo kugumana icyo gikomere aho kubyiyibagiza kuko bisa nko kwibagirwa umubyeyi we.
Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Christopher yumvikanye tariki 21 Mutarama 2021 bivuze ko uyu munsi imyaka itanu ishize uwo mubyeyi yitabye Imana.
Abinyujije mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa, Christopher yibutse nyina agaragaza ko akibana n’icyo gikomere.
Yanditse ati: “Sinizera ko imyaka itanu ishize! ariko biracyambabaza nkaho ari bwo bikiba. Nagerageje gukira icyo gikomere ariko nsanga byaba bisobanuye kumwibagirwa.
Nahisemo kugumana ubwo buribwe kuko muri bwo nkomeza kwiyumva nk’aho ari iruhande rwanjye.”
Mama wanjye ni we nkuru intera imbaraga mu gihe nacitse intege, ikananturisha igihe kamere y’ubwikunde no kwikuza yageze ku rwego rwo hejuru.”
Muneza avuze ibi mu gihe yitegura gushyira hanze Album ye yise H2O (Water) bisobanuye ‘Amazi’ yavuze ko amaze imyaka igera ku 9 ayikoraho ku buryo ngo na we iyo ayitekerejeho bimurenga.
Icyakora mu minsi ishize uwo muhanzi aherutse kugaragariza abakunzi be ko aho bigeze noneho iyo Alubumu agiye kuyishyira hanze.
Ni Alubumu ya gatatu, Christopher agiye gushyira hanze nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamuritse mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yagiye ahagaragara mu 2017.
Nyina wa Christopher amaze imyaka 5 atabarutse
Bumwe mu butumwa Christopher yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *