Umu Pasteur wahanuye ko Bamporiki atazafungwa akomeje guhabwa urwamenyo
Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023

Ubuhanuzi bwa Pasiteri Niyonzima Claude, wavuze ko Imana yamweretse ko Bamporiki Edouard atazafungwa, bwahawe urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho bubaye ikinyoma ndetse akagaruka yivuguruza.
Mu cyumweru gishize nibwo kuri YouTube hagaragaye amashusho ya Pasiteri Niyonzima yikoreye amabuye ari mu butayu ari gusengera abantu batandukanye barimo na Bamporiki.
Yagize ati “Nazanye abantu mu mutima batandukanye barimo Yago na Bamporiki, Imana yambwiye ngo Bamporiki ntabwo azajya Mageragere.”
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2023, mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki nabwo yongeye kumvikana avuga ko isezerano ry’Imana rigomba gusohoza.
Ati “Nk’umuhanuzi w’Imana, umucamanza nadategeka mukanya ko Bamporiki arekuwe asubikiwe igihano, nemeye ko nka pasiteri mutaranambaza, ndahita niyambura uwo mwambaro njye gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya.”
Ubuhanuzi bwe ntibwagezweho kuko Bamporiki yatakiwe igifungo cy’imyaka itanu ndetse ahita afungwa.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagarutse ku magambo ya Pasiteri Niyonzima bamwe bibaza Imana yavugaga akorera itasohoje isezerano ryayo, abandi bibaza niba koko agiye gucuruza akabari nk’uko yabyemeye.
Nyuma y’uko ahawe urw’amenye kandi yongeye kugaragara asaba imbabazi avuga ko hari igihe Imana ishobora gutuma umuntu ariko ntigere aho yamutumye bigatuma ihindura ibyo yavuze.
Ni ibintu byatumye benshi bamwita umutekamutwe ndetse bamwe bemeza ko ari ikimenyetso Cyiza Imana yashatse gutanga kugira ngo iburire abantu bizera abahanuzi b’iyi minsi cyane ko bamaze kuba benshi.
Ibitekerezo
Uwo mupasiteri ntabeshyere Imana ngo ni yo yamutumye, kuko muri iki gihe nta bahanuzi bagikorana na yo. Ese ko abahanuzi ba kera ibyo bahanuye byose tubisanga muri Bibiliya, abo bandi ibyo bahanura byandikwa he? Mu 1korinto 13:8 havuga ko Impano zo guhanura no kuvuga izindi ndimi zari gukurwaho ahubwo Urukundo rukagumaho kuko Ari rwo rugaragaza abakristo b’ukuri muri iki gihe.Kandi naYesu yavuze ko ku munsi w’imperuka Bari kumubwira ngo Mwami Mwami twahanuye mu izina ryawe ,hanyuma akabasubiza ati:nimumve imbere.....
Ubuntu gasiya nk’iyi yagombye guhita itabwa muri yombi kuko aba nibo batekamutwe dusigaranye ku bwinshi. Izi ngirwa bakozi b’Imana zikenesheje imiryango myinshi, birirwa bahuragura ibigambo ubundi bakaka amaturo ngo ntiwarora.
Bamaze kuba benshi .
Erega n’iminsi ya nyuma.
Abantu bagomba kuba maso ntibakurikire abahanuzi babashakaho ubuhanuzi.
Ariko Imana izajya ibisobanura.