skol
fortebet

Umu Raperi Ricky Rick Mackhado ukomoka muri Africa Y’epfo yapfuye yiyahuye

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka muri Africa yepfo Ricky Rick Mackhado yitabye Imana mu gicamunsi cyo kuri uyu wagatatu aho bivugwa ko yabitewe no kwiheba ’Depression’

Sponsored Ad

Ni kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Gashyantare aho inkuruy’urupfu rwuyu muhanzi yatangajwe n’umuryango we babinyujije mu ikinyamakuru ’TshisaLIVE’.

Bagize bati" Umuryango w’umuhanzi Ricky Rick wo muri Africa y’Epfo ufite umubabaro mwinshi kuri iki gicamunsi, byabaye mu rukerera rw’uyumunsi (23 Gashyantare) i Johannesburg."

Uyu muhanzi wari ufite umugore witwa Bianca Nidoo n’abana babiri yamenyekanye mundirimbo zitandukanye nka Amantamazone,Boss zanke na Murdah yakoranye na Davido.

Ricky Rick utaragize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi be kubera ko batandukanye akiri muto akaza kurerwa na Nyirakuru yari amaze kuba icyamamare muri Africa y’Epfo ndetse no hanze yaho dore ko n’ejo hashize yari yasinye amasezerano y’imikoranire na banki ikomeye cyane yitwa ’African Bank’.

Uyu muhanzi kandi warumaze gutera imbere muburyo bushimishije uretse n’umuziki yari yarashinze iserukiramuco ngarukamwaka rya ’Pamba’ ryari rigiye kugaruka muri 2022 aho ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya Covid 19.

Mu mwaka wa2020 Ricky yatangaje ko afite kwiheba muriwe ni mugihe se umubyara yari amaze kwitaba Imana aho benshi bavuga ko ari nabyo bishobora kuba byatumye yiyahura.

Uyu uhanzi yaramaze igihe kigera kumyaka itatu 3 afashe ikiruhuko mu bitaramo bya Live mu butumwa yabwiye abakunzi be luri’Podcast LAB LIVE’ ko arwaye ’Depression’ nyuma yo kunanirwa kwakira urupfu rwa papa we.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter mbere yuko yitaba Imana yagize ati"Nzagaruka ndi umugabo ukomeye, iki gihugu kiracyari icyange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa