skol
fortebet

Umu raperi Ye yakuwe mu bazaririmba muri Grammy Awards bitunguranye

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kanye West wahinduye izina akiyita Ye, yakuwe mu bagomba kuririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards 2022 kubera imyitwarire amaze iminsi agaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Blast cyatangaje ko uyu muraperi atari yatangajwe mu bagombaga kuririmba muri iki gitaramo ariko akaba yari ari kuri gahunda y’abazaririmba.

Cyavuze ko nyuma yo gutangaza iyi nkuru abo mu itsinda rifasha uyu muhanzi batatunguwe nk’uko umwe mu bantu ba hafi ye babivuze. Cyagize kiti “Nk’uko twabibwiwe abafasha Ye ntabwo batunguwe.”

Ye aheruka guhagarikwa amasaha 24 kuri Instagram nyuma yo kwiyenza ku barimo Trevor Noah uzanayobora ibirori bya Grammy Awards bizaba ku wa 3 Mata 2022.

Ye we amaze iminsi afite akangononwa, yibasira Kim Kardashian wahoze ari umugore we na Pete Davidson bamaze iminsi bakundana. Aheruka gusesereza Pete ko abana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, avuga ko uyu munyarwenya afite amakenga ko azatuma uyu wahoze ari umugore we aba imbata y’ibiyobyabwenge nk’uko na we bimeze.

Kim Kardashian we uyu muraperi amaze iminsi avuga ko yashimuse abana babyaranye uko ari bane ndetse akaba asigaye abamwimaho uburenganzira. Uyu mugore ibi byose aheruka kubihakana.

Ye usanzwe ari umuraperi ukomeye akaba n’umuhanzi w’imideli, guhera ku wa 16 Werurwe 2022, yakumiriwe kugira ikintu yongera gushyira kuri Instagram mu gihe cy’amasaha 24 ndetse ubuyobozi bwa Meta yatangije uru rubuga bwavuze ko nakomeza kugira imyitwarire yo guharabika no gusesereza abantu buzafata indi myanzuro.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho uyu muraperi yari yibasiye umunyarwenya Trevor Noah wo muri Afurika y’Epfo wavuze ko ibyo ari gukorera Kim Kardashian n’abana babyaranye na Pete Davidson ari ukurengera.

Julia Fox wahoze akundana na Ye mu minsi yashize, yavuze ko ibyo ari gukora nta kibazo we abibonamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa