Umubano utangaje wa NE-YO n’abagore batatu biyemeje kumusangira
Yanditswe: Friday 16, Jan 2026
Umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika NE-YO, wegukanye ibihembo birimo ibya Grammy, yasangije abafana be uko abanye n’abagore batatu, ashimangira ko atabafata nk’abantu batandukanye cyane ahubwo ari umubano umwe ugizwe n’abantu batatu.
Mu kiganiro yagiranye n’ Umunyamakuru Sherri Shepherd, NE-YO w’imyaka 46 ubusanzwe witwa Shaffer Chimere Smith, yasobanuye uko yita ku buzima bwe bw’urukundo n’aba bagore nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we.
Uyu muhanzi ari mu rukundo rweruye n’abagore batatu barimo Arielle Hill, Cristina na Moneii. Undi mugore wa kane witwa Bri yari asanzwe ari muri uwo mubano ariko aza kubivamo.
NE-YO ati “Nyuma yo gutandukana kwanjye kwabaye mu ruhame kandi kugasiga isura mbi, nafashe icyemezo cyo kutazongera kubeshya undi mugore mu buzima bwanjye.”
Mu 2022 uwari umugore we Crystal Renay yasabye gatanya amushinja kubyarana n’undi mugore. Bombi bafitanye abana batatu, mu gihe NE-YO afite abandi bana ku bandi bagore babanjirije Crystal.
NE-YO yemeye amakosa yakoze mu rushako rwabo, avuga ko ari we warwangije, kandi ko yahisemo kudakomeza kuba intandaro yo gutuma hari undi muntu ubabara nk’uko byagenze.
Yasobanuye ko umwe mu bagore batatu bari kumwe ubu yari amaze igihe kinini ari mu rukundo na we. Yabimenye ubwo yamuganirizaga igitekerezo cyo kubana mu mubano w’abantu benshi (polyamory).
NE-YO yamubwiye ko amukunda, ariko ko adashobora kuguma ku muntu umwe gusa, amusaba niba yakwemera kuba mu mubano urimo n’abandi bagore kugira ngo barebe niba bashobora kubana muri uwo muryango udasanzwe.
NE-YO yavuze ko yahaye buri wese amahitamo yo kugumana na we cyangwa kwigendera, ariko bose bahisemo kuguma muri uwo mubano.
Yakomeje avuga ko bagerageza gushaka uko ibintu byose byagenda neza, buri mugore akamubona umwanya we bwite, ariko kandi bagashyira imbere ibyo kubana bose hamwe.
Yongeyeho ko mu minsi mikuru nka Saint Valentin adashobora guha bose impano zimeze kimwe, kuko buri wese afite ibyo akunda bitandukanye.
Umunyamakuru Sherri Shepherd yavuze ko ibyo bisa n’akazi kenshi, ariko NE-YO amusubiza aseka ati “Sinigeze ntinya gukora akazi gakomeye, na rimwe.”
NE-YO abana n’abagore batatu
Aba bagore bemeye kubana na NE-YO uko ari batatu


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *