skol
fortebet

Umubano wa Kate Bashabe n’imbwa ye yujuje imyaka icyenda

Yanditswe: Tuesday 27, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kate Bashabe yahundaganje imitoma ku mbwa ye bamaranye imyaka icyenda ayifuriza isabukuru nziza, avuga ko yamuhinduriye ubuzima mu buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Uyu munsi imbwa yanjye Lexi yujuje imyaka icyenda, yambereye umugisha ukomeye, yuzuye urukundo ukwizerana n’ibyishimo. Abantu batigeze batunga imbwa ntibabyumva ariko umubano nazo uba ari ikintu gikomeye.”

Kate Bashabe yakomeje avuga ko iyi mbwa “yahinduye ubuzima bwanjye mu buryo ntashobora gusobanura, sinzi igihe dusigaranye ku Isi ari nayo mpamvu nifuza kuyikorera ibirori by’isabukuru. Ikwiye gushimirwa urukundo yampaye n’umucyo yazanye mu Isi yanjye.”

Kate Bashabe yagaragaje ko Lexi atayifata nk’imbwa gusa ahubwo yamaze kuyinjiza mu muryango we ati “Sinzi umubare w’amasabukuru dusigaje turi kumwe, gusa icyo nzi ni uko buri imwe nzayitaho. Ntabwo uri imbwa gusa ahubwo uri umwe mu muryango wanjye, ndagukunda cyane.”

Ni imitoma myinshi Kate Bashabe yateye imbwa ye, hari n’aho yageze ahamya ko atazi uko ubuzima bwe bwari kuba bumeze iyo itahaba ndetse yongeraho ko adashaka no kubitekereza.

Ku bantu bakunda imbwa, ntibayifata nk’inyamaswa iraho gusa irinda urugo, ahubwo bayifata nk’iyo bashobora gukina, ikamara irungu umuntu, ikamuba hafi n’ibindi bituma uyitunze aba yumva atekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa