skol
fortebet

Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda uvanywe mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Sponsored Ad

Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cy’uyu munsi tariki 19 Kanama 2022 uvanywe mu Buhinde aho yapfiriye.

Uyu mubiri ukigezwa ku kibuga cy’indege cya Kigali wakiriwe n’umuryango we ujyanwa mu buruhukiro mu gihe benshi bategereje kumenya umunsi azashyingurwa.

Yvan Buravan w’imyaka 27 y’amavuko yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa Kanseri y’urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

Ni inkuru mbi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ishavuza abatari bake mu bakundaga umuziki we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Kugeza ubu abantu banyuranye barimo n’abakomeye, ibyamamare ndetse n’abandi banyuranye bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yvan Buravan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa