Umubyeyi wa Rihanna yatangaje ko nawe yatunguwe no kubona umukobwa we atwite
Yanditswe: Monday 20, Feb 2023

Ronald Fenty, umubyeyi w’umuhanzikazi Rihanna yatangaje ko yatunguwe no kubona umwana we atwite inda y’umwana wa kabiri kimwe n’abandi bose.
Ronald Fenty, papa w’umuhanzikazi Rihanna yatangaje ko yatunguwe no kubona umwana we atwite inda y’umwana wa kabiri kimwe n’abandi bose.
Uyu mubyeyi yatangarije TMZ ko nawe yagiye kureba ibirori bya Super Bowl halftime show nk’abandi bose agiye kwishima, agatungurwa no kubona umwana we agaragaje ko atwite umwana wa kabiri kandi atari abizi.
Uyu mubyeyi yavuze ko atajya yinjira mu buzima bw’umwana we Rihanna n’umukwe we A$AP Rocky cyane.
Umuhanzikazi Rihanna yagaragaje ko atwite inda y’umwana wa kabiri ku wa 13 Gashyantare 2023 ubwo yari arimo gutaramira abitabiriye ibirori bya Super Bowl halftime show byabereye State Farm Stadium muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *