skol
fortebet

Umubyeyi wa Umuhoza Emma Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022 yasezeweho bwa nyuma

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Umuhoza Emma Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022, Rushya Jean Marie Vianney yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, mu muhango wabereye iwe Nyamirambo ku Mumena.

Sponsored Ad

Umuhoza Pascaline witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akaza no kugaragara mu bakobwa 10 ba mbere aherutse gutangaza inkuru y’inshamugongo ko yabuze Umubyeyi akunda cyane ndetse avuga ko nubwo agiye azamuhesha ishema.

Iyi nkuru y’incamugongo yayisagije abamukurikirana ku rukuta rwe rwa twitter aho yagize ati”Papa warakoze kumbera umubyeyi mwiza , warakoze kudukuza neza , warakoze kunkunda,Papa ugiye tukigukeneye ariko iruhukire, Tuzagutera ishema papa, Ruhukira mu mahoro rukundo rw’ubuzimwa bwanjye , ndagukunda cyane.

Kuri uyu wa 11 Gicurasi uyu mubyeyi nibwo yasezeweho bwanyuma n’inshuti umuryango ndetse n’abavandimwe ubona ko ari ibintu bibagoye kubyakira.

Uyu mukobwa ni umwe mu babarizwa muri ‘Kigali Protocal’ ibarizwamo benshi mu bakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda batanga serivisi zijyanye na ‘Protocol’ mu birori, ibitaramo, amasabukuru n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa