skol
fortebet

Umubyinnyi Cherrie Silver yageze i Kigali kwitabira inama ya CHOGM(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 15, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi wamamaye nka Cherrie Silver kubera ubuhanga yagiye agaragaza mu kubyina yatangaje ko yageze mu Rwanda aho ari umwe mu bazitabira inama ya CHOGM

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Inyarwanda Cherrie Silver yatangaje ko yageze mu Rwanda aho yagize ati"Namaze kugera mu Rwanda aho nitabiriye inama ya CHOGM".

M u bazitabira iyi nama harimo igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Philip uzaba ahagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth.

Cherrie Silver yitabiriye iyi nama nyuma y’amezi macye akorewe ikibumbano kimugaragaza abyina cyamanitswe mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Cherrie Silver ni umwe mubanyarwandakazi batwaye ibihembo byinshi muri Grammy Awards aho amaze gutwara ibihembo bine.

Silver yakorewe ikibumbano giteze amaboko nkoko bigenda mu mbyino za Kinyarwanda dore ko nubwo amaze imyaka myinshi ataba mu Rwanda ariko umuco ndetse no kugaragaza ko afite u Rwanda ku mutima ari ibintu bimuranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa