skol

Umudage Moritz Kretschy yegukanye Tour du Rwanda 2026

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026

featured-image

Umudage Moritz Kretschy ukinira Ikipe ya NSN Development Team yegukanye Tour du Rwanda 2026 nyuma y’uko yari yambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku Gace ka Kane.

Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe Tour du Rwanda ya 2026 hakinwa agace ka nyuma kayo ka Munani. Ni agace kazengurutse mu mujyi wa Kigali,KCC (Gutangira) -Gishushu- RDB- MTN HQ- Kabuga ka Nyarutarama- umuhanda wa UTEXRWA- umuhanda wo kuri Tennis Club-Frontier-Gold Club (inzira yo kwirukiramo)- SOS- MINAGRI- Meridien- KBAC-RIB HQ- Kimicanga- Kimihurura- (Kwa Mignone)- Umuhanda w’amabuye- Kabindi- KABC- KCC ku ntera y’Ibilometero 83,8.

Isiganwa ryatangijwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin ubundi abakinnyi banza kugenda ibihe bitabarwa babona gutangira gusiganwa.

Umunyarwanda Ngendahayo Jeremie wa May Stars niwe wavuye mu bandi ajya imbere ubundi Aman wa Istanbul na Martins wa Localiza nabo bamusangayo.

Bruno Martins wa Localiza yegukanye amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe kuri KCC ku kilometero cya 15,4. Martins Bruno wa Localiza na Aman Awet wa Instabul nibo basigaye imbere bayobora isiganwa.

Bruno Martins yegukanye amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe ku kilometero cya 38,3. Uko isiganwa ryinjiraga mu bilometero bya nyuma nko igikundi cyagabanyaga ikinyuranyo cyarimo hagati yabo n’Abakinnyi babiri bari bari imbere

Ku kilometero cya 60 igikundi cyafashe Aman na Martins bagendera hamwe.

Bruno Martins wa Localiza yegukanye amanota y’umusozi wa Kabiri. Mu bilometero bya nyuma Araya na Da Silva bagiye imbere ubundi birangira bafashwe n’igikundi. Henok Mulubrhan w’imyaka 26 ukomoka muri Eritrea niwe wegukanye agace ka Munani ka Tour du Rwanda. Aka niko gace konyine kegukanwe n’umukinnyi w’Umunyafurika muri iri siganwa ry’uyu mwaka.

Henok Mulubrhan yakoresheje Isaha imwe,iminota 59 n’amasegonda 37. Yakurikiwe na Cuylits Mauro wa Lotto- Groupe Wanty bakoresheje ibihe bimwe naho Marti Soriano Pau wa NSN Development Team wasizwe isegonda rimwe aba uwa Gatatu.

Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wa Team Amani aho yabaye uwa karindwi akaba yasizwe amasegonda atatu.

Moritz Kretschy w’imyaka 23 ukomoka mu Budage akaba akinira ikipe ya NSN Development Team niwe wahise wegukana Tour du Rwanda ya 2026 nyuma y’uko yari yambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku Gace ka Kane kavuye i Karongi kerekeza i Rubavu ubwo yabaga uwa kabiri.

Ayegukanye akoresheje amasaha 23,iminota 8 n’amasegonda 48 akaba asiga iminota ibiri n’amasegonda 8 Adamietz Johannes wa Rembe| Rad-Net imukurikira.

Ku rutonde rusange Umunyarwanda wasoreje hafi ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani akaba yasoreje ku mwanya wa 16 akaba asigwa n’uwa mbere iminota itanu n’amasegonda 51.

Moritz Kretschy yegukanye Tour du Rwanda 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa