skol
fortebet

Umugabo wa Gisele Precious uherutse kwitaba Imana yavuze ikintu gikomeye yamwigishije

Yanditswe: Monday 19, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niyonkuru Innocent umugabo w’umuhanzikazi Gisele Precious uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye yavuze byinshi byaranze urukundo rwabo ahishura n’ikintu gikomeye umugore we yamwigishije cyamugiriye akamaro kugeza uyu munsi.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Gisele Precious, yasobanuye inzira y’urukundo yanyuranyemo n’umukunzi we. Yahamije ko mu byo ashimira Gisele harimo ko yari amaze kumubwiriza ubutumwa bwiza akaba yari amaze kugera ku rwego rwiza mu gakiza.

Mu gahinda kenshi, Innocent yatangaje ko urukundo yakundaga umugore we rutangaje, gusa avuga ko azakomeza kumukunda na cyane ko yizeye ko yagiye aheza. Avuga ku mwana babyaranye, yasobanuye ko yavukiye amezi arindwi, gusa ngo uko Gisele Precious, yagiye amwitaho yakomeje gukura neza, akaba amumusigiye afite ubuzima bwiza kandi n’ibiro bimaze kwiyongera.

Ati:"Yambwiye byinshi, yapfuye amaze kurya ubwo yajyaga mu bwogero nkumva arampamagaye ngo "Cher", namugeraho nkasanga apfukamye, twamugeza kwa muganga bakatubwira ko yashizemo umwuka. Yari umugore mwiza kuri njye kandi azahora afite umwanya wa mbere".

Iki gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru, cyiswe "Gisele Precious Farewell Concert". Cyitabiririwe n’abahanzi barimo; Alexis Dusabe, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Esther Niyifasha, Precious Band, Bethel choir , MD, Titus Titus, Mama Music, Stella Manishimwe na Bethlehem choir ndetse nabandi.

Inkuru y’urupfu rwa Gisele Precious rwamenyekanye ku mugoroba wo kuwa wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 ubwo yari akimara kwitaba Imana.

Iyi nkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagaragaza ko bababajwe n’urupfu rwe.

Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa