Umugabo yafashwe ari kwiba ikarita y’agaciro mu kiliziya
Yanditswe: Friday 26, Oct 2018
Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi umugabo wafashwe ari kumena agasanduku kari kabitsemo ikarita ikomeye yitwa Magna Carta yubahwa cyane n’Abongereza.
Uyu mugabo w’imyaka 45 wafatiwe kuri katederali ya Salisbury ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita ari kumena agasanduku kabikwamo iyi karita,yabaye icyamamare hirya no hino kubera ko ibinyamakuru byinshi byamuvuzeho.
Nyuma y’aho uyu mugabo yari atangiye kugerageza kumena aka gasanduku akoresheje inyundo, ubuduha (alarm) bwahise buvuga abantu bose bahise basohorwa muri iyi katederali,polisi ihita yinjira imuta muri yombi.
Polisi yataye muri yombi uyu mugabo imushinja gushaka kwiba iyi karita y’agaciro ndetse no kwitwaza intwaro ashaka kugirira nabi abashakaga kumwitambika mu bujura bwe.
Magna carta yanditswe mu mwaka wa 1215 n’umwami John w’Ubwongereza mu rwego rwo kunga Abongereza bose ndetse no guha uburenganzira busesuye amadini,kuringaniza Abongereza ndetse no guca ubuhake.
Iyi karita uyu mujura yashakaga kwiba ntiyangiritse ndetse nta muntu n’umwe wakomerekeye kuri iyi katederali ubwo uyu mujura yashakaga kwiba.
Magna carta ni inyandiko ikomeye mu bwami bw’ubwongereza kuko ariyo yabaye igisubizo cy’amakimbirane ya politiki muri ibi bihugu aho benshi bayibona nk’ikimenyetso cy’ubutabera,kuringaniza ndetse n’uburenganzira bwa muntu.
Umujura yafashwe ari kwiba Magna Carta kuri katederali






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *