skol

Umugabo yakoze agashya mu irushanwa ry’ubwiza nyuma y’uko umunzi we atsinzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Umugabo witwa witwa Matheus Oliveira wo muri Brésil, yateje impagarara mu irushanwa ry’ubwiza, Miss Gay Mato Grosso 2023 yinjira ku rubyiniro akubita hasi ikamba ryari rigiye kwambikwa uwatsinze nyuma y’uko umugore we yegukanye umwanya wa kabiri.
Uyu mugabo yarakajwe n’uko umugore we Nathally Becker yari amaze gutangazwa nk’uwegukanye umwanya wa kabiri akungiriza Emannuelly Belini.
Matheus Oliveira yangije ikamba ryari rigiye gutangwa arikubita hasi inshuro ebyiri.
Icyatangaje benshi (…)

Icyatangaje benshi ni uko umugore we Nathally Becker yari yishimiye umwanya yegukanye ashimira Emannuelly Belini wamutsinze nyuma ahindukiye atungurwa no kubona ibyo umugabo we ari gukora.

Uyu mugabo utari wishimiye ibyavuye mu byemezo by’abagize akanama nkemurampaka yahise akurwa ku rubyiniro muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Cuiabá ku wa 28 Gicurasi 2023.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo agiye gukurikiranwa na Polisi akazishyura ikiguzi cy’ikamba yangije.

Emanuelly Belini wegukanye ikamba rya Miss Gay Mato Grosso 2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa