skol
fortebet

Umugandekazi wari waburiye mu Rwanda hatangajwe uko yabonetse

Yanditswe: Monday 22, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Umunya-Uganda Justine Owor byavugwaga ko yaburiye mu Rwanda ubwo yari yitabiriye isengesho ry’i Kibeho, yabonetse ari ku muhanda mu Mujyi wa Kigali agaragaza ibibazo byo mu mutwe.

Sponsored Ad

Itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, rivuga ko yari yakiriye ikirego ko Justine Owor yaburiye irengero tariki 16 Kanama ubwo yari yaje mu isengesho ry’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda, rikomeza rigira riti “Owor yabonetse ari ku mihanda ya Kigali. Abaganga bahise baza aho yari ari bareba aho yari yagiriye ikibazo cyo mu mutwe.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera rikomeye rivuga ko uyu Munya-Ugandakazi ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bishinzwe kuvura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera.

Risoza rigira riti “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndeste n’ubuyobozi bukuru bw’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bamenyeshejwe kandi barafasha Madamu Owor kubonana n’umuryango we.”

Justine Owor yari yaje mu Rwanda mu isengesho ryo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya riba tariki 15 Kanama, aho iry’uyu mwaka ryanitabiriwe n’imbaga y’Abakristu Gatulika baturutse mu mfuruka nyinshi z’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa