skol
fortebet

Umugore utagira ’nyash’ kandi mubi akwiye isenene- Gen Muhoozi

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Saturday 14, Feb 2026

Umugore utagira 'nyash' kandi mubi akwiye isenene- Gen Muhoozi

Sponsored Ad

skol

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko we aho guha umugore we indabo ku munsi w’abakundana yahisemo kumuha inka ariko yongeraho ko umugore udafite nyash kandi mubi we agomba guhabwa isenene.

Mu butumwa Gen Muhoozi yashyize ku rukuta rwe rwa X ku wa 14 Gashyantare 2026 yavuze ko “nahaye Charlotte inka mu gitondo mwe muri guta igihe mu ndabo.”

Uyu mugabo ukunda kwandika amagambo bamwe bafata nk’urwenya n’amashyengo yavuze ko “abagore batagira nyash bakwiye guhabwa ihene cyangwa inkoko.”

Muhoozi yavuze ko “mu gihe umugore nta nyash afite, kandi ari mubi we akwiye guhabwa isenene.”

Gen Muhoozi aherutse gutangaza ko abagore batagira nyash babyara abana b’ibigoryi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa