skol

Umugore w’icyamamare Steve Harvey yasuye ingagi mu Birunga[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 21, Apr 2021

Marjorie Elaine Harvey, umugore w’icyamamare muri Amerika mu itangazamakuru, gusetsa no mu marushanwa ya Miss Universe; Steve Harvey, yasuye ingagi mu Birunga.

Uyu mugore ari mu Rwanda mu ruzinduko aho yasuye ingagi zo mu Birunga mu muryango wa Muhoza.

Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, ati “Mwarakoze Pariki y’Ibirunga gufata neza izi ngagi nziza ndetse no kundeka nkagirana igibe nazo mu buturo bwazo.”

Marjorie Elaine Harvey yasezeranye kubana na Steve Harvey mu 2007. Uyu mugore w’imyaka 54 yari arushinze ku nshuro ya gatatu ndetse yari afite abana batatu mbere yo kubana na Steve Harvey. Aba bombi kandi bafitanye abana babiri b’abakobwa Lori Harvey na Morgan Harvey.

Marjorie Elaine Harvey ni umuhanzi w’imideli ndetse afite umuryango udaharanira inyungu ufasha urubyiruko witwa The Steve and Marjorie Harvey Foundation.

Umugabo we ni icyamamare muri Amerika no ku Isi yose kubera ibikorwa bitandukanye akora mu ruhando rw’imyidagaduro. Broderick Stephen Harvey [Steve Harvey] yavutse ku wa 17 Mutarama 1957.

Ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi byinshi. Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na nawe uyobora irushanwa rya Miss Universe kuva mu 2015.

Uyu mugabo yatangiye ari umunyarwenya mu myaka yo mu 1980 nyuma aza kwinjira no mu itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa