Umugore w’imyaka 41 yatangaje ukuntu yaryamanye na Zayn Malik wahoze aririmba muri One Direction
Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018
Umuhanzi Zayn Malik ari kuvugwa cyane mu binyamakuru byo hirya no ku isi kubera umubano wihariye yagiranye n’umugore w’imyaka 41 witwa Enrica Petrongari, ukora massage mu mujyi wa New York muri USA bahuriye muri Hoteli agahita yifuza ko baryamana.
Zayn w’imyaka 25 yasambanye n’uyu mugore umurusha imyaka 16 nyuma yo gutandukana n’umunyamideli w’uburanga witwa Gigi Hadid.
Zayn ari kumwe na Gigi Hadid bahoze bakundana
Enrica Petrongari umaze imyaka 5 yimukiye muri USA avuye mu Butaliyani,yavuze ko yatunguwe n’ubutumwa uyu Zayn Malik usigaye akora umuziki ku giti cye yamwandikiye,amubwira ko akunda abagore bafite inyuma hanini ndetse amwita imanakazi y’umutaliyani.
Uyu mugore yabwiye The Sun ko iki cyamamare cyamusabye ko acyoherereza amafoto yambaye ubusa ndetse kimutumira mu rugo rwe ruherereye I New York.
Petrongari yavuze ko Zayn yamuhatirije cyane amusaba ko yamwoherereza amafoto ye yambaye ubusa ndetse ko yifuza ko baryamana.
Zayn wamamaye mu ndirimbo yise Pillowtalk, yaryamanye n’uyu mugore ukora massage ku nshuro ya mbere ubwo yamusuraga mu nzu ye yaguze miliyoni 10 z’amapawundi,nyuma y’ibyumweru 2 atangaje ko yatandukanye n’umunyamideli Gigi Hadid.
Enrica Petrongari yabwiye The Sun ko uyu muhanzi afite ubushobozi bwo kubona umukobwa wese ashaka ndetse avuga ko yatunguwe n’uburanga bwa Gigi Hadid.
Yagize ati “Zayn afite ubushobozi bwo gutereta umukobwa wese ashaka,kuko yahoze akundana na Hadid ufite uburanga budasanzwe.Natunguwe n’ukuntu yankunze kandi mfite imyaka 41.Yambwiye ko akunda abakobwa bafite ikibuno kinini.Yatumye numva ndi igitangaza gusa mu minsi mike namenye ko yishakiraga imibonano mpuzabitsina gusa.”
Uyu mugore yavuze ko yasuye Zayn Malik mu nzu ye asanga ananiwe cyane,amusaba ko yagaruka ku munsi ukurikiyeho aho bongeye guhura bakaryamana,gusa nyuma y’iminsi mike ntiyongere kumuvugisha.
Zayn yatandukanye na Gigi Hadid muri Werurwe uyu mwaka ndetse azwho gushurashura cyane kuko benshi mu bakobwa bagiye bavuga ko baryamanye nawe.
Benshi bakomeje kwibaza impamvu benshi mu basore bahoze bagize itsinda rya One Direction bakunda abagore babaruta cyane kuko uretse uyu Zayn waryamanye n’uyu mugore w’imyaka 41 we afite 25,Harry Styles w’imyaka 24 yavuzweho kuryamana n’umuhanzikazi w’umunyamerika witwa Nicole Scherzinger w’imyaka 40.
Liam Payne nawe w’imyaka 25 yashakanye na Cheryl w’imyaka 35 gusa mu minsi ishize baherutse gutandukana,mu gihe undi musore baririmbanaga w’imyaka 25 witwa Niall Horan nawe yahoze atereta umuhanzi Ellie Goulding w’imyaka 31.
Enrica Petrongari wavuze ko yaryamanye na Zayn yifotoreje no mu nzu ye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *