skol
fortebet

Umugore w’imyaka 42 yavuzeko agiye guhatana muri ‘Miss France’

Yanditswe: Thursday 13, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’Umufaransa w’imyaka 42, Vanessa Douillet, yatangaje ko ashaka kujya mu murashunwa y’ubwiza yo mu Bufaransa ‘Miss France’, aho afite intego yo kwegukana ikamba muri aya marushanwa agamije kwerekana ko imyaka myinshi itabuza umugore kugera ku ntego ze.

Sponsored Ad

Ibi Vanessa Douillet yabitangaje ubwo yari yatumiwe mu kiganiro na TF1. Uyu mugore usanzwe ukora ibijyanye no kumurika imideli yavuze ko yiteguye kujya mu marushanwa ya Miss France ateganyijwe mu Ukuboza 2025, ndetse agatwara ikamba.

Aya marushanwa asanzwe asaba ko kugira ngo uyitabire ugomba kuba waratwaye andi marushanwa mato mato yo mu gihugu arimo irya ‘Miss Châtillon Pays de Dombes’, rizaba muri Mata 2025. Douillet yavuze ko iryo naritsinda azahita ajya no mu yandi arimo, Miss Pays de l’Ain, na Miss Rhône-Alpes, kandi yiyizeye.

Uyu mugore yavuze ko ashaka kwereka abandi bagore ko bashobora gukora ibyo abantu batiyumvishaga.

Ati “Ndashaka kwereka abagore ko bakora ikintu icyo ari cyo cyose ndetse bikabemerera kugikora no kugishobora. Njye nkunda kuba ahantu abantu batakekaga ko naba ndi.”

Amategeko agenga aya marushanwa yavuguruwe mu mwaka wa 2022, aho mbere yitabirwaga n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 18 na 24 ariko ubu akaba yemerera abagore b’imyaka yose, abashatse ndetse n’abafite abana kwitabira.

Kuvugururwa kw’aya mategeko byatumye iri rushanwa mu mwaka wa 2024 hatorwa Miss wa mbere ukuze mu myaka, aho Angélique Angarni-Filopon yegukanye ikamba rya Miss France afite imyaka 34.

Ku rundi ruhande irushanwa rya Miss w’Isi (Miss World) ryo ryitabirwa n’abakobwa bari munsi y’imyaka 30, gusa Douillet avuga ko ibyo nabyo bizahinduka kuko bitakijyanye n’igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa