skol
fortebet

Umugore wa Cristiano yahishuye impamvu adashobora kumarana nawe amasaha arenze 2 mu ndege

Yanditswe: Thursday 18, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yavuze ko ari amahirwe kuba bifitiye indege yabo yihariye "private jet" n’aho ubundi atari kwihanganira kugendana na Cristiano mu ndege rusange.
Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buzima bwe yise "I’m Georgina" kinyura kuri Netflix.
Yavuze ko iyo biba ngomba ko ingendo bakora bakoresha indege rusange, atari kwihanganira kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy’indege, byaruta agahagarika kugenda, impamvu nta yindi ni (...)

Sponsored Ad

Umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yavuze ko ari amahirwe kuba bifitiye indege yabo yihariye "private jet" n’aho ubundi atari kwihanganira kugendana na Cristiano mu ndege rusange.

Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buzima bwe yise "I’m Georgina" kinyura kuri Netflix.

Yavuze ko iyo biba ngomba ko ingendo bakora bakoresha indege rusange, atari kwihanganira kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy’indege, byaruta agahagarika kugenda, impamvu nta yindi ni akavuyo byajya biteza kubera ubwamamare bw’uyu mukinnyi.

Ati "Indege yihariye ituma urugendo rworoha. Iyo ngomba kuba ndi mu kibuga cy’indege amasaha 2 na Cristiano nanasara, byatuma nkabireka. "

Rodriguez kandi yahishuye ibintu agenderaho iyo bagiye kujya mu biruhuko, basaba hoteli izabakira kuba ifite ibyumba byinshi, pisine y’umwihariko, kuba babona mu buryo bworoshye ubwato buto bwo gutemberamo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa