skol
fortebet

Umugore wa Mangwende yahishuye impano iruta izindi yahawe n’umugabo ,menya byishi byihariye ku rukundo rwabo

Yanditswe: Friday 19, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wa Mangwende yahishuye impano iruta izindi yahawe n’umugabo ,menya byishi byihariye ku rukundo rwabo

Sponsored Ad

Claudio usanzwe ari umuyobozi w’itsinda ry’abafana ba APR FC ryitwa Intare, amaze imyaka 3 ashakanye na Imanishimwe Emmanuel kuko babanye mu Kuboza 2018, ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Imanishimwe Arlo.

Mu kiganiro Claudine yagiranye na Isimbi ,ya yahishuye byinshi ku rukundo rwabo, uko bahuye bwa mbere, aho uyu mukinnyi yakuruwe cyane n’uko Claudio nimero yambaraga mu Ntare ari nimero y’uyu mukinnyi yakinanaga muri APR FC.

Ati “Namumenye agikina muri Rayon Sports, njye nari umukunzi wa APR FC, ubwo yazaga muri APR FC twebwe nk’Intare tugira uburyo twakiramo abakinnyi bashya bavuye mu yandi makipe, ngira ngo niba mujya mubireba buri muntu aba afite nimero ye yambara mu mugongo, igihe yaziye 2016 harimo abakinnyi benshi, ba Muhadjiri.. nagize igitekerezo ndavuga ngo ni umukinnyi uvuye mu ikipe ikomeye reka nambere nimero ye, twamenyanye namaze kuba umufana we.”

Avuga ko yari yaranze ko Mangwende ahabwa nimero ye bitewe n’ishusho abakinnyi bafite hanze yo kuba bakunda abakobwa cyane, ngo yaje guhatiriza kugeza undi yemeye ko bazimuha, batangira baganira bisanzwe undi amubwira ko icyo amukeneyeho ari inama gusa.

Ati “Bwa mbere twahuriye ku kibuga cy’imiyitozo, niho yamboneye antumaho umuntu, yamwatse nimero yanjye uwo muntu yanga kuyimuha arabanza arambaza ndanga kuko numvaga ntashaka kugira umubano wihariye n’abakinnyi, ndi umukunzi w’umupira w’amaguru ariko hari ishusho bafite tuzi, najyaga numva ntashaka kugirana umubano n’abakinnyi, mwangira kuzitanga, akomeza kumbwira ko amumereye nabi, ngeze aho ndamubwira nti nta kibazo zimuhe.”

“Yarazimuhaye, aramvugisha ntabwo yahise ambwira ko yankuze, yambwiye ko yabonye mufana, icyo anyufuza ari uko najya mugira inama, aho yakoze nabi nkamubwira cyane ko nabaga ndi iruhande rw’abafana ndeba umupira ibyapfuye bakabivuga n’ibyagenze neza.”

Yavuze ko batangiye ari inshuti zisanzwe, baza kuba inshuti magara ndetse amugira n’inama akurikije uko abakunzi b’umupira w’amaguru babibonaga, biza kurangira abonye yaba umujyanama mwiza w’ibihe byose, 2017 amusaba ko bakundana.

Ati “twahuye 2016 irangira, yansabye urukundo 2017 igezemo hagati. Iminsi twagiye tumarana, tuvugana na we hari igihe nakoraga ikosa akambwira ngo ntabwo uri umuntu wo gukora iri kosa, uko namugiraga inama na we niko yambwiraga, mbona ko atandukanye n’abandi.”

Avuga ko mu gihe bamaranye bakundana mbere y’uko bakora ubukwe nta gihe yigeze atekereza kuba yabivamo kuko nta kintu bigeze bapfa ndetse kugeza uyu munsi nta kintu gikomeye barapfa.

Avuga ko amusaba ko amubera umugore yabyishimiye cyane kuko na we yabonaga nta gisigaye, akaba ashimira na Mangwende kuba yaramuhisemo. Ubukwe bwabo bwabaye mu Kuboza 2018.

Ati “urumva iyo ukundanye n’umuntu hari igihe kigera ukabona ko nta kindi gisigaye, narabyishimye kuba twari tugiye kubana kandi na we ndabimushimira kuba yarampisemo mu bandi.”

Mu myaka 3 amaze abanye na we, avuga ko ikintu cyose gishingira ku cyizere kuko yagiye gushakana na we abizi ko ari umukinnyi kandi bafite indi shusho, gusa kubera kugira icyizere byatumye urugo rwabo rukomera.

Ati “byose ni icyizere, nta cyizere ntacyo mwageraho, nagiye gushakana na we mbizi ko ari umukinnyi kandi abakinnyi bakundwa n’abantu benshi ariko we sinzi ukuntu ateye, ni umuntu utuje kandi ugira ukuri, n’uwabaga yamukunze yarazaga akambwira ngo chr do kanaka yambwiye gutya na gutya, dufite n’abantu bamukunze ariko ubu ni inshuti z’umuryango, ntabwo agira ikintu cyo guhisha muri we.”

Akenshi iyo yarakaye kubera ko batsinzwe, agerageza kumukura muri uwo mwuka amwibutsa nk’amakosa aba yakoze mu kibuga, akamubwira ko n’ubwo batsinzwe ariko na we hari aho yitwaye nabi bamucenze, bigatuma aseka, iby’intsinzwi bikarangira.

Umunsi wa mbere Mangwende amenya ko Claudio atwite yarishimye cyane ndetse asaba Imana ngo azabe ari umuhungu kuko ari we yifuzaga, byaje no kumuhira asanga ari we ndetse amubwira ko azamunira impano yagize ibanga, icyo gihe ntiyari mu Rwanda yari yaragiye muri Serbia mu igeragezwa.

Ati “akimenya ko ntitwe ikintu cya mbere yifuzaga ni uko twabyara umuhungu, niba yarifuzaga ko wenda azamukuriza mu kazi ke, niko yifuzaga n’Imana iradufasha biza kugenda ko, yarishimye cyane, ndibuka ko yamenye ko ari umuhungu nta n’ubwo yari ahari, yari muri Serbia, yarishimye cyane ambwira ko naza azampemba, impano yo ni ibanga.”

Avuga ko nta kintu na kimwe yigeze amukorera kikamurakaza, ni mu gihe yemeza ko impano yamuhaye ikamushimisha mu buzima bwe ari uko yemeye kumugira umugore we.

Mu magambo make yavuze ko Mangwende ari “umugabo utuje, ugira ukuri, ukunda gukora, arasabana kandi arasetsa cyane.”

Uwase Claudio uri busange umugabo we muri Maroc uyu munsi bakajya kubanayo, gushaka umugore ku mukinnyi avua ko bimufasha gutuza agakora akazi neza, ariko na none bifasha umukinnyi ubigiyemo uzi icyo ashaka kuko iyo uhuzaguruka ahubwo bimusubiza inyuma, biba bisaba kumenya ko noneho amakosa yakoraga akamwitirirwa wenyine ubu noneho biba bigiye kwitirirwa umuryango wose, bikamusaba kwitonda muri buri kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa