Umugore wa Mugabe Assiel yitabye Imana azize uburwayi
Yanditswe: Wednesday 25, Jun 2025
Mugabe Assiel w’izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu kababaro ko kubura umugore we Charlotte Nyirabugingo watabarutse mu Ijoro ryacyeye azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rw’umugore wa Mugabe Assiel yamenyekanye mu ijoro rishyira uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025. Nyakwigengera Charlotte Nyirabugingo yari amaze igihe arwaye nk’uko inyaRwanda yabihamirijwe n’inshuti z’umuryango wa Mugabe Assiel.
Assiel Mugabe ni umuririmbyi, umucuranzi, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ubimazemo imyaka myinshi, akaba n’Umwarimu muri Kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n’ubwubatsi. Asengera mu Itorero rya Methodiste Libre.
Mugabe Assiel azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Uri Umwami wanjye” yitiriye album ya gatatu y’indirimbo 10. Yigeze kubwira inyaRwanda ko umugore we ari mu baterankunga b’imena bagize uruhare mu ikorwa rya album ye ya gatatu ndetse n’izindi zabanje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *