skol
fortebet

Umugore wa Ne-Yo yahishuye umwanzuro ukomeye yafatiye umugabo we kubera kumuca inyuma

Yanditswe: Tuesday 02, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’umuhanzi umaze kubaka izina nka Ne-Yo, Crystal Renay yahishuye ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umugabo we kubera kumuca inyuma bikabije.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje yifashishije imbugankoranyambaga ze avuga ko kuri we ageze igihe cyo kwikunda akava mu buzima bw’uburibwe n’akababaro.

Aba bagiye gutandukana nyuma y’imyaka umunani bari bamaze barushinze nk’umugore n’umugabo dore ko bamaze no kubyarana abana batatu.

Mu butumwa Renay yashyize ku rukuta rwe rwa Instagrama yavuze ko ko amaze imyaka umunani mu kababaro n’ibinyoma, ko atagishaka kubeshya abantu abereka
ibitari ukuri.

Yashyize hanze inyandiko avuga ko agiye gutandukana n’umugabo we, ko aricyo cyemezo yafashe.

Yagize ati "Nyuma yo kumara imyaka umunani mu kababaro, nyuma yo kumara imyaka umunani nsangira ubuzima bwanjye n’umugabo wanjye n’abandi bagore bagurisha imibiri yabo badakingiye, kuvuga ko mbabaye mfite n’isesemi naba noroheje ibintu cyane."

Yakomeje ati "Kunsaba kuguma hano ni ubusazi, ntabwo nakomeza kubeshya rubanda nerekana ibintu bitari byo, uyu munsi nihisemo, mpisemo umunezero wanjye, mpisemo ubuzima bwanjye n’agaciro kanjye."

Ibi bibaye nyuma yuko muri Mata 2022, aba bombi bongeye kuvugurura amasezerano bagiranye bashakana.

Ubwo Ne-Yo yasohoraga Album ye nshya, yavuze ko zimwe mu ndirimbo ziyiriho zaturutse ku bihe bigoye yagiranye n’umugore we, ariko ko ubu bameranye neza kandi ko yavanye amasomo mu makosa yabaye.

Mu butumwa bwe kuri Instagram, Renay yavuze ko urugo rwe n’umugabo we ntacyo rwamwunguye, uretse abana be gusa.

Yakomeje ati "Usibye abana banjye batatu, umubabaro n’agahinda nibyo navanye muri iyi myaka yose, ndashaka kubasaba kurekera aho kunyohereza amafoto n’amashusho anyereka ko ari kunca inyuma, kuko ibyo akora byoze bitakindeba."

Mu butumwa bwe, yabwiye abantu ko badakwiye kumugirira impuhwe kuko ameze neza, ko iyo umuntu adashobora kugukunda mu buryo wishimira, ukwiye kwikunda.

Nyuma y’ubutumwa bwe, Ne-Yo yakoresheje urukuta rwe rwa Twitter, avuga ko ibibazo biri mu muryango we azabikemura ahiherereye.

Yagize ati "Kubw’abana banjye n’umuryango wanjye, ibibazo byacu tuzabikemura hagati yacu, ibibazo byacu ntibikwiriye kugaragazwa no kuvugirwa mu ruhame, ndashaka kubasaba kunyubaha no kubaha umuryango wanjye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa