skol
fortebet

Umugore wa Riderman yamurase amashimwe mu myaka 7 bamaze babana

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wa Riderman Nadia Agasaro yamurase amashimwe mu myaka irindwi bamaze babane nk’umugore n’umugabo ndetse n’irenze irindwi bamaranye mu rukundo.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri konti ye ya instagram, umugore wa Riderman, Nadia Agasaro yashimiye cyane Riderman kubwo imyaka 7 bamaranye barushinze, ndetse akaba yaramuhaye umuryango mwiza.

Imyaka irindwi irashize Riderman na Agasaro Nadia bakoze ubukwe cyane ko mu 2015 aribwo bahanye isezerano ryo kubana akaramata. Kuri ubu bombi bafitanye abana batatu barimo impanga.


Ati “Ndagushimira imyaka 7 twubakanye urugo rw’umunezero , ndagushimira irenga 7 tumaranye mu rukundo. kandi bivuye mu ndiba y’umutima ,ndagushimira kumpa umuryango mwiza cyane ..."

Uretse kuba Nadia yagaragaje ko yanyuzwe n’urukundo rwe na Riderman uyu muhanzi nawe ntarambirwa kugaragaza ko ashimira umugorewe cyane abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha ndetse no mu biganiro agenda akora mu bitangazamakuru bitandukanye.

Riderman akunze kugaragaza ko yishimira umugore imina yamuhaye ndetse akanamushimira akazi gakomeye akora ko kurera abana babo avuga ko ari ibintu by’agaciro cyane kandi bikwiye gushimirwa ababyeyi bose baba Mama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa