skol

Umuhanuzikazi ukuzwe muri Kenya Rev. Natasha yambitswe impeta n’umusore w’umuhanuzi ukomoka mu Buhinde[Amafoto]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 November 2021

Umuvugabutumwa w’umukobwa uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, Rev. Lucy Natasha, akaba n’umwe mu bavugabutumwa bafite uburinzi butangaje muri Afrika y’Uburasirazuba , yambitswe impeta n’umusore w’umuhanuzi mugenzi we Prophet Stanley Carmel ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde


Rev. Lucy Natasha ukunzwe cyane mw’ivugabutumwa n’ijambo ry’Imana no gukorera ubuhanuzi abantu bakamenya ibigiye kubabaho, ashyirwa ku mwanya wambere mubavugabutumwa beza kandi bakize muri Kenya. Afite indege ye bwite, agenda mu madoka ahenze ndetse akenshi akunze kugaragara arikumwe n’abasore bibigangano n’inkumi bamuhora hafi bamucungiye umutekano.

Rev. Lucy Natasha Umushumba Mukuru w’Itorero Empowerment Christian Church ryo muri Kenya, yambitswe impeta ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021 mu birori byabareye kuri Boma Hotel iherereye muri Nairobi. Ni ibirori byabereye mu materaniro yari yitabiriwe n’abantu bacye barimo umubyeyi wa Natasha ari we Rev. Esther Wanjiru, inshuti ze za hafi, abasore bamucungira umutekano (Bodyguards) ndetse n’abakristo bacye.

Prophet Stanly Carmel yashinze ivi ku butaka asaba Rev. Natasha kuzamubera umugore undi ntiyazuyaza ahita amwemerera. Nyuma yo kwambikwa impeta, Rev. Natasha wari umaze igihe kinini ari ingaragu, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram abwira abamukurikira ko yamaze kuvuga YEGO. Yongereye arandika ati "Namaze kubona uwo umutima wanjye ukunda. Indirimbo za Salomo 3:4 #NatashaAnd Carmel".


Ikinyamakuru Pulselive cyo Kenya yanditse ko Rev. Natasha yambitswe impeta n’umusore yari amaze umwaka umwe gusa abonye, ibisobanuye ko urukundo rwabo rumaze umwaka umwe. Standard Media yo muri Kenya yanditse ko Rev. Natasha yavuzwe mu rukundo na Mike Sonko wabaye Guverineri wa Nairobi, icyakora Natasha yigeze kunyomoza aya makuru avuga ko batigeze bakundana ahubwo urukundo rwabo rwari urw’ubumana

Nyuma yo kubona amakuru ko Rev. Natasha yambitswe impeta, Mike Sonko yagiye kuri Twitter amwifuriza kuzahirwa mu rugendo rushya atangiye, icyakora abanza gutera urwenya amubaza impamvu atigeze amumenyesha iyi nkuru nziza. Yanditse ati "Rev. Natasha kubera iki wambitswe impeta utarigeze ubimbwira, nzi aho twavuye cyangwa uhagarike ubukwe...Ndakunezerewe, ntabwo nari nkomeje nikiniraga".

Rev. Lucy Natasha ari mu banya-Kenya batunze agatubutse dore ko abarirwa umutungo ugera kuri Miliyoni 120 z’amashiringi yo muri Kenya, mu manyarwanda akaba arenga Miliyari imwe (1,103,514,878 Frw). Uyu mupasiteri ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko, aheruka mu Rwanda mu 2018 aho yari yatumiwe mu giterane ’3 Days of Glory’ cy’umuryango Zoe Family Ministries washinzwe na Esperance Buliza.





Refe:STAR.COM

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa muhanzikazi ukomeje kuvugisha benshi kubera ifoto yashyize hanze ari mu...

Umuhanzikazi Umurerwa Linda uzwi mu muziki nka Linda Montez, yavuze ko nta...
27 January 2022 0

Umuhanzikazi nyarwanda Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda yerekaye...

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni,...
27 January 2022 0

Mu magambo y’urukundo, Patient Bizimana yifurije isabukuru nziza umugore we...

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana yatomoye umugore we...
26 January 2022 0

Rwatubyaye Abdul yashimiye umugore we ukomeje kumuba hafi ,agiye kumara...

Nyuma yo kubagwa imvune y’agatsintsino, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda...
26 January 2022 0

Icyamamare Bebe Cool kigiye gushora agera muri miliyoni 50 atwara...

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool yavuze ko arimo gukusanya...
26 January 2022 0

Inama za Miss Mutesi Aurore kayibanda ufatwa nka nyampinga w’ibihe byose...

Miss Mutesi Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012 , kuya...
25 January 2022 0