skol
fortebet

Umuhanzi Aime Bluestone yanenze ubutumwa buri mu ndirimbo’Akinyuma’ ya Bruce Melodie

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Tuesday 19, Jul 2022

Umuhanzi Aime Bluestone yanenze ubutumwa buri mu ndirimbo'Akinyuma' ya Bruce Melodie

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Aime Bluestone yanenze ubutumwa buri mu ndirimbo ’Akinyuma’ ya Bruce Melodie ikomeje kuvugisha abatari bake, yibutsa abahanzi kwigengesera mu butumwa bw’indirimbo baririmba, kuko zigera no ku bana bakiri bato.

Mu butumwa Aime Bluestone, yashyize ku rubuga rwa WhatsApp (Status), yanditse izina ry’iyi ndirimbo aricuritse, avuga ko ifite amagambo akakaye, yongeraho ati "Niba utayimenye (Indirimbo) ucurukure ijambo ryagucanze

Yagize ati "Sinjya nkunda gutera Comment ku bihangano byabahanzi bacu ariko indirimbo yitwa manyukia(Akinyuma), message yayo si sawa n’izindi ntavuze👌guys mujye mwibuka ko hari abana bato bumva indirimbo muba mwakoze harimo nabanyu cyangwa muri mu miryango yanyu zanyu."

Indirimbo’Akinyuma’ n’indirimbo imaze iminsi itatu isohotse ya Bruce Melodie aho yifashishije Umunyamideli Shaddyboo mu mashusho y’iyo ndirimbo.

Ni indirimbo benshi bavuze ko itari ikwiye kujya hanze cyane ubutumwa buyirimo buba vbuzumvwa n’ingeri zose harimo n’abana ariko bakavuga ntakintu bwa kwigisha abana.

Uretse kandi kuba abantu bavuga ko idakwiye gucurangwa aho abana bagera Bruce Melodie mu kiganiro aheruka kugirana n’Igihe yavuze ko iyo ndirimbo igenewe abantu bagejeje imyaka y’ubukure.

Ibitekerezo

  • Nuburaya p nibibi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa