skol
fortebet

Umuhanzi Bahati yahishuye agahinda gakomye yatewe n’urupfu rwa Sandra bakundanye imyaka 6

Yanditswe: Friday 27, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Bahati wamenyekanye cyane mu itsinda rya Just Family yashenguwe n’urupfu rw’uwari umukinzi we bafitanye amateka akomeye na we wari umukinnyi wa filime, Umumararungu Sandra witabye Imana azize uburwayi.

Sponsored Ad

Urupfu rwa Umumararungu wakinniye muri filime ‘Amarira y’Urukundo’, ‘Akaliza’ n’izindi, rwamenyekanye ku mugoroba wa tarki ya 24 Kanama 2021 aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ibi uyu muhanzi yabihishuye mu mu kiganiro na ISIMBI Tv , aho yagarutse ku mubano n’urukundo rwe na Sandra bafitanye amateka akomeye mu bihe atazibagirwa ari ibihe by’ubukene bukomeye banyuranyemo umukobwa akanga kumusiga.

Yagize ati"urupfu rwe rwantunguye, Sandra mu buzima bwanjye namuneye inshuro imwe arwaye, ejobundi, kurwara kwe nibyo bimuvuriyemo urupfu, ariko ukuntu yapfuye byatunguye abantu benshi cyane, kuko umunsi yapfuye nibwo yagombaga kuva kwa muganga. Abamusuye ku wa Gatanu(icyumweru gishize) yababwiraga ko abamusuye bose azabasohokana ubona ari ibintu byoroshye.”

Yakomeje avuga ko na we yabimenye abikuye kuri staus ya Whatsapp y’umuntu abanza kutabyemera kugeza bamushyize muri Morgue.

Bahati avuga ko Sandra Umumararungu yari umukobwa wihangana cyane, kuko iyo aba atihangana batari kumarana imyaka irenga 6.

Ati “Twese turabizi mu rukundo akenshi abasore tugira amakosa, Sandra ni wa mukobwa wihanganira ikosa ryawe iryo ari ryo ryose, yakubabariraga utaramusaba imbabazi, niba narakundanye na we kuva 2011 kugeza 2017, imyaka 6 yose ntekereza ko kutari ukwihangana kwanjye ahubwo ari ukwihangana kwe, yari wa mukobwa wamenyaga ko agomba kukubabarira nubwo utamusaba imbabazi kugira ngo asigasire urukundo rwe.”

Yavuze ko igihe bamaranye amuzi neza kuko hari igihe bigeze no kubanaho mu nzu imwe n’ubwo bagiye babihakana mu itangazamakuru.

Ati “njye twigeze no kubanaho, hari ibintu byinshi twahakanaga ariko kugira ngo dukomeze twirinde byinshi. Reba umukobwa mwiza nkuriya, nanjye nageze aho nkibaza niba mukwiriye, yashutswe n’abantu benshi bamubwira ko njye ntacyo ndicyo, yashutswe na benshi bamubwira ko hanze aha hari abagabo benshi bafite amafaranga, bamubwira ko abanyamuziki ari indaya ariko akabica hejuru ati reka dukore tubeho.”

Urukundo rwabo rwarakuze kugeza aho bafata umwanzuro wo gukora ubukwe bakabana bakareka gukomeza kwihishahisha.

Ati “nageze aho njye mfata umwanzuro nkurikije uko nabonaga twakundanaga, kuko ni wa mukobwa w’umunyemabaraga, udashobora gucika intege, udashobora kwemera ko na we ubwawe muri kumwe ucika intege, yahoranaga imbaraga zo kumva ko we ari umunyembaraga, mfata icyemezo cyo kumurongora tukabana, tugakora ubukwe, tubiganiraho tubyemeranywaho.”

“Njya gufata irembo iwabo baramunyemerera ndetse no mu rusengero baraturanga, nyuma habaho impamvu ituma dutandukana, iyo mpamvu sinjya nkunda kuyivugaho cyane, anakiriho sinajyaga nkunda kuyivuga ariko iyo umuhungu ageze ku rwego rwo kuvuga ngo uyu mukobwa ngiye kumushaka, uba waramaze kubona ko azihanganira amafuti ukora na we waramaze kubona ko azihanganira aye.”

Baje gutandukana bakomeza ubushuti bwabo bisanzwe, n’ibyo bahuriragamo bya sinema aza kubivamo ajya mu bucuruzi ariko akomeza kumuba hafi, yari nk’umujyanama we wihariye ndetse icyo yamubwiraga iyo yagikoraga byagendaga neza.

Sandra ngo ni we wamutumye aba uwo ari we. Ati “umunsi umwe yaranyicaje arambwira ngo niba ushaka gutera imbere ngiye kukubwira ibintu 2 uzagenderaho, gabanya ibinyoma wubake ukuri kandi wubahe igihe. Icyo kintu nacyubatse muri njye, ubu biragoye ko wabona njye Bahati nishe igihe cyangwa nakubeshye, niba nkubwiye ngo ndaza, mba ndibuze iyo nkubwiye ngo sinza, ntabwo biba biri bushoboke.”

Ubwo babanaga mu nzu imwe baje guhura n’ubukene aho baryaga ikiro cy’umuceri iminsi 3, ngo hari ikintu bari baragize ibanga kiri hagati yabo ariko kuko yitabye Imana kukivuga nta kibazo.

Ati “hari ikintu cyari kiri hagati yacu, ryari ibanga ryanjye na we gusa, ariko reka nkivuge kuko yagiye, twageze aho njye na we twambara boxer(umwenda w’imbere) imwe, ikambarwa n’ugiye, ibaze gukena ukagera kuri urwo rwego.”

Umumararungu Sandra ni we waje gushyira Bahati muri Sinema aho ahamya ko iyo ataza kuyijyamo ubu ubuzima buba bumeze nabi.

Yamugiriye inama yo kujya kwiga Sinema muri Kenya, agaruka ari umwanditsi wa filime ndetse n’umuyobozi wazo(director) ariko adakina, byatumye Sandra ahagarika flime yakinagamo y’Amarira y’Urukundo aza mu ya Bahati yitwa ‘Akaliza’ ari nayo ya mbere yari yanditse, Sandra yayikinnyemo nk’umukinnyi mukuru.

Baje gutandukana Sandra ahita ava mu bya Sinema, Bahati we arabikomeza ari nabwo yatangiye kuba umukinnyi. Yahamije ko yanagize uruhare mu igaruka rya Just Family.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa