skol
Fortebet

Umuhanzi Billie Eilish yahishuye ingaruka yahuye nazo nyuma yo kureba ‘Pornographie’ akiri muto

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 December 2021

Umuhanzi w’Umunyamerika, Billie Eilish Pirate Baird O’Connell wamamaye nka Billie Eilish yagaragaje ko kureba filime z’urukozani, zizwi nka ‘Pornographie’ byamuteye gusambana no gukora ibindi byerekeye imibonano mpuzabitsina akiri muto.


The New York Times yatangaje ko uyu muhanzi yavugiye mu kiganiro The Howard Stern Show, ko kureba filime z’urukozasoni byamwangije ubwonko , cyane ko yabitangiye akiri ku ntebe y’ishuri afite imyaka 11.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 19 yavuze ko kureba filime z’urukozasoni ari ukwitesha agaciro. Ati “Kureba filime z’urukozasoni ni ukwitesha agaciro. Narebye izi filime nyinshi mvugishije ukuri. Natangiye kuzireba ubwo nari mfite imyaka 11. Ntekereza ko byanyangirije ubwonko ndetse narangiritse kubera narebye izi filime nyinshi.”

Yakomeje avuga ko kureba filime z’urukozasoni byatumye atangira kugira ibyiyumviro byo gusambana mu gihe mbere atari yarigeze abitekereza.

Ati “Nageze ku kigero cyo kuba nareba ikindi kintu[…] nari isugi. Nta kintu nari narigeze nkora, rero ibyo byanshyize mu bibazo, inshuro nke bwa mbere nakoze imibonano mpuzabitsina. Ni uko byagenze kuko numvaga icyo ari kintu ngomba gukora no gukururwa nacyo.”

Yakomeje avuga ko hari filime z’urukozasoni zimwe yarebye zirimo ihohotera, bigatuma na n’ubu kuri we agira inzozi mbi n’ibindi bibazo bijyanye gutora agatotsi.

Ati “Mbabajwe no kuba kureba izi filime bikundwa cyane ndetse ndirakarira ku kuba naratekereje ko byari byiza. Uko igitsina cy’umugore kigaragara muri ‘pornographie’ bitandukanye n’uko gisanzwe kimeze. Abagore n’abakobwa ntabwo babikunda.”

Billie Eilish ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Amerika no ku isi kandi bakiri bato. Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Happier Than Ever’, ‘Lovely’ yakoranye na Khalid, ‘Bad guy’, ‘When the party’s over’, ‘Ocean Eyes, ,’Everything i wanted’ n’izindi nyinshi.

Refe:New York Times

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Madame Jeannette Kagame yashimiye Manzi Gato wamukozeho ikiganiro...

Madame Jeannette Kagame yashimiye umusore Manzi Gato wamukozeho ikiganiro...
12 August 2022 0

Sheebah Karungi yagaragaje ko atigeze ashyigikira ihohoterwa Sandra Teta...

Umuhanzikazi Sheebah Karungi uri kubarizwa mu Rwanda yagaragaje agahinda...
12 August 2022 0

Nana avuze icyo abantu bakwiye kwitaho mbere yo kubana mu kwirinda...

Umukinnyi wa Filime Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri Filime...
12 August 2022 0

Social Mula nawe yavuze ku ihohoterwa rikorerwa abahanzi, yihaniza...

Umuhanzi Social Mula yunze murya @kenny_sol atangaza ko utegura ibitaramo...
11 August 2022 0

Nyuma y’iminsi Sandra Teta akorerwa ubuvugizi yatashye mu Rwanda

Nyuma y’iminsi havuzwe ko Ababyeyi ba Sandra Teta berekeje muri Uganda...
11 August 2022 0

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye Miss Rwanda...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye...
11 August 2022 0