skol
fortebet

Umuhanzi Danny Vumbi yatangaje urutonde rw’indirimbo zamunyuze kurusha izindi muri uyu mwaka[Urutonde]

Yanditswe: Friday 31, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umuhanga mu kwandika no guhimba indirimbo Danny Vumbi yatangaje urutonde ruriho indirimbo 10 zamunyuze kurusha izindi mu mwaka wose wa 2021 ubura amasaha make ngo urangire.

Sponsored Ad

Ni urutonde ngarukamwaka aho Danny Vumbi yereka abamukurikira urutonde rw’indirimbo 10 yakunze mu mwaka wose.

Uyu mwaka byatunguye benshi gusanga benshi mu bagize uru rutonde ari abahanzi bashya. Bamwe bavuga ko ntakabuza abo bahanzi bigaragaje cyane ku buryo byakanguye abahanzi bakuru mu muziki nyarwanda.

Mu bahanzi icumi yatoranyije, barindwi muri bo ni abahanzi bari mu kiragano gishya.Ibi bivuze ko Danny Vumbi ku giti cye asanga abahanzi bashya barakoze kurusha abahanzi bakuru mu muziki nyarwanda.

Dore uko urutonde rwa Danny Vumbi ruhagaze.

1.Iyallah - Okkama

2.Solo -Nel Ngabo

3.My Vow-Meddy

4.Katapilla- Bruce Melodie

5.Piyapuresha- Niyo Bosco

6.Micasa-Christopher

7.Nazubaye- Juno Kizigenza

8.Haso-Kenny Sol

9.Amakosi-Ish Kevin

10.Amashu- Chris Eazy

Mu bitekerezo birenga 20 amaze kwakira bivuga kuri uru rutonde harimo abavuga ko indirimbo zitagakwiye kuburamo zirimo nka ‘Amata’ ya Dj Phil Peter afatanyije na Social Mula. Abandi banditse bavuga ko uru rutonde yarwitondeye cyane ko nta muhanzi wagarutsemo kabiri nubwo hari abakoze indirimbo zirenze imwe kandi zose zigakundwa.

Icyakoze Danny Vumbi mu magambo yaherekeje uru rutonde yabanje kwibutsa abamukurikira ko buri wese agira uburyo aryoherwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa