skol
fortebet

Umuhanzi Emmy yavuze itariki y’ubukwe bwe

author-image

Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO
Kuwa: Tuesday 28, Sep 2021

Umuhanzi Emmy yavuze itariki y'ubukwe bwe

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kurongora Umuhoza Joyce [Hoza] aheruka kwambika impeta banamaze igihe kinini bakundana.

Mu nteguza y’ubukwe bw’aba bombi yagiye hanze, bigaragara ko bazakora ubukwe ku wa 19 Ukuboza uyu mwaka. Nta bindi byinshi bigaragaraho kuko ivuga ko ibintu bijyanye n’ubu bukwe bizamenyekana ku mpapuro z’ubutumire zizajya hanze vuba.

Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 Mutarama 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z’urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa