skol

Umuhanzi Général Defao yahitanwe na Covid-19

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 December 2021

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lulendo Matumona wamenyekanye nka Général Defao yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021 azize Covid-19 aguye i Douala ho muri Cameroun.


Uyu muhanzi w’imyaka 63 , yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 1976 ubwo yari atangiye umuziki we, iki gihe akaba yarahereye mu matsinda mato mato y’i Kinshasa.

Général Defao yanyuze mu matsinda y’abacuranzi akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 1981 nibwo yinjiye mu ryitwa Le Grand Zaico Wawa ry’umucuranzi wa gitari Félix Manuaku Waku.

Ubwo yari yinjiye muri iri tsinda nibwo abakunzi b’umuziki batangiye kubona ko Congo yungutse umuririmbyi w’agatangaza.

Mu 1983, Général Defao yinjiye muri Choc Stars aho yari kumwe na Bozi Boziana ufite izina rikomeye muri Congo, naryo aza kurisezeramo mu 1991 ubwo yari agiye gushinga itsinda rye bwite yise ‘Le big stars’.

Iki gihe Général Defao yari afite indoto z’uko itsinda rye rizaba ikimenyabose ku mugabane wa Afurika.

Mu myaka itanu ya mbere y’iri tsinda, uyu muhanzi yibanze ku gusohora indirimbo nyinshi aho byibuza yasohoye album 17 zirimo esheshatu zasohotse mu 1995.

Mu 2000 nibwo Général Defao yaje kwerekeza i Paris mu Bufaransa aba ariho akomereza ibikorwa bya muzika ye, icyakora aza no kugirana ibibazo n’ubuyobozi bwa Perezida Kabila byatumye atongera kugera mu gihugu cye ndetse binavugwa ko ubutegetsi bwahagaritse indirimbo ze ntizongera gucurangwa muri iki gihugu.

Mu 2019 nibwo Général Defao yongeye gutaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabila amaze umwaka avuye ku butegetsi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021 nibwo byamenyekanye ko Général Defao wari ufite imyaka 62 yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19 aguye mu bitaro bya Laquintinie i Douala muri Cameroon.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amakuru mashya:Imyanzuro y’urukiko yemeje ko Miss Elsa arekurwa

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda...
25 May 2022 0

Umuhanzikazi Annet Murava yambitswe impeta n’umukunzi we bitegura...

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye nka...
25 May 2022 0

Urutonde rw’abahanzi bakanyujijeho mu bihe byashize ubu bakaba baraburiwe...

Urutonde rw’abahanzi bakanyujijeho mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda...
25 May 2022 0

Ku musore niba wifuza urukundo rufatika menya ingeso ukwiye...

Abantu benshi bakunze kujya mu rukundo ariko ugasanga ntirumara kabiri...
24 May 2022 0

Menya Impamvu ikomeye yatumye urubanza rwa Miss Elsa rushyirwa mu...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi nibwo Ahagana saa...
24 May 2022 1

Knneth Gasana ukinira Patriots BBC yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda...

Wilson Kenneth Gasana ukinira ikipe y’Igihugu ya Basketball na REG BBC...
24 May 2022 0