skol
fortebet

Umuhanzi Jimmy yakoreye ubukwe muri America n’umukunzi we(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 11, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Jimmy Shema wamenyekanye mu itsinda ry’umuziki rya Just Family yakoranye ubukwe n’umukunzi we Mangaza Arlette aherutse gusanga muri America.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabaye kuri iki cyumweru gishize Taliki ya 10 Nyakanga 2022 bibera muri Leta ya Arizona, mu Mujyi wa Phoenix.

Urukundo rw’aba bombi ntirwakunze gutangazwa ndetse nabo ubwabo bisa nkaho bifuje kubigira ibanga kuko barushyize ahagaragara ku munsi bashyingiraniweho.

Ubwo yageraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Jimmy yavuze ko agiye gutura muri icyo gihugu, akahakomereza ubuzima n’umuziki.

Ati “Inaha nari mpafite umuryango, nimutse mpabasanga. Ubu niho nagiye gushakira ubuzima.”

Jimmy agiye nyuma y’uko itsinda rya Just Family ritandukanye burundu cyane ko na mbere ari itsinda ryagiye rigaragaramo ibibazo bamwe ariko bakaza kurihagarika mu buryo bweruye mu ntangiro za 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa