skol
fortebet

Umuhanzi John Warren Geils Jr yitabye Imana bitunguranye

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 11 Mata 2017, Umucuranzi w’icyamamare ndetse w’umuhanga uzwi kumazina ya John Warren Geils Jr.[J.Geils] wanashinze itsinda ry’umuziki J. Geils Band, yasanzwe mu rugo rwe i Groton muri Massachusetts yitabye Imana
John Warren Geils Jr acuranga guitar mugitaramo
Nkuko CNN yabitangaje , polisi yo muri Massachusetts yemeje urupfu rwa J.Geils ubwo yageraga mu rugo rwe nyuma yo gutabazwa. Umuvugizi wa Polisi muri aka gace, Donald Palma yahamije ko uyu muririmbyi w’imyaka 71 yapfuye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 11 Mata 2017, Umucuranzi w’icyamamare ndetse w’umuhanga uzwi kumazina ya John Warren Geils Jr.[J.Geils] wanashinze itsinda ry’umuziki J. Geils Band, yasanzwe mu rugo rwe i Groton muri Massachusetts yitabye Imana


John Warren Geils Jr acuranga guitar mugitaramo

Nkuko CNN yabitangaje , polisi yo muri Massachusetts yemeje urupfu rwa J.Geils ubwo yageraga mu rugo rwe nyuma yo gutabazwa. Umuvugizi wa Polisi muri aka gace, Donald Palma yahamije ko uyu muririmbyi w’imyaka 71 yapfuye urupfu rutunguranye kuko bageze iwe basanga asa n’uwataye ubwenge bagishakisha uburyo bamugeza kwa muganga ashiramo umwuka bakisuganya.
Donald Palma yavuze ko polisi yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yateye urupfu rw’uyu muhanzi dore ko nta burwayi yari afite mbere y’uko apfa.

Uyu muririmbyi wari unafite ubuhanga budasanzwe mu gucuranga gitari ni we washinze itsinda ry’umuziki rya J. Geils Band ryamamaye muri Amerika mu myaka ya 1970. Aba bacuranzi bamenyekanye cyane ku Isi ahagana mu 1980 biturutse ku ndirimbo bakoze zirimo "Centerfold," "Love Stinks" na "Freeze-Frame."
J. Geils yavukiye mu Mujyi wa New York mu 1946 ariko akurira muri New Jersey. Geils yari azwi cyane nk’umunyamuziki ariko wakundaga cyane ibinyabiziga nk’umurage yasigiwe na se wari umukanishi.

Yahuye na bagenzi be bacuranganaga Danny Klein na "Magic Dick" Salwitz ubwo bari mu ishuri rya Worcester Polytechnic Institute, aho yigaga ubukanishi bw’ibinyabiziga.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Autoweek muri 2012 yavuze ko bagihura bagashinga itsinda bahise bava mu ishuri. Ati “Ni cyo gihe iby’ubukanishi kuri twese byahise bihagarara”, mu 1967 bahise batangira gucuranga ndetse batangira gutegura ibitaramo ubwo binjizagamo abandi bahanzi Peter Wolf na Stephen Jo Bladd wavuzaga ingoma.

Itsinda ryari rigize J. Geils Band

Mu 1984 uwitwa Wolf yabavuyemo ajya kuririmba ku giti cye nyuma y’umwaka umwe itsinda rirasenyuka gusa bihuzaga rimwe na rimwe bagiye gukora ibitaramo.
Nyuma y’uko itsinda risenyutse Geils yasubiye mu by’imodoka anashinga igaraje ryitwa KTR Motorsports mu gace kitwa Carlisle, yateranyaga akanakora imodoka zo mu
bwoko bwa Ferraris, Maseratis n’izindi ziganjemo izikorerwa mu Butaliyani.

Wochit Entertainment yashize ahagaragara amashusho asobanura uburyo uyu muhanzi yasanzwe iwe murugo yitabye Imana.

Imwe mundirimbo za John Warren Geils Jr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa