skol
fortebet

Umuhanzi Junior ari mugahinda gakomeye nyuma yo kubura umukunzi we uherutse Kwitaba Imana

Yanditswe: Thursday 13, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Alex Mbaraga uzwi ku izina rya Junior ari mu gahinda gakomeye ko kubura umukunzi we Umuringa Liliane watabarutse tariki ya 10 Mutarama 2022 azize urupfu rutunguranye. Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru , uyu muhanzi yatangaje ko atabuze umukunzi gusa ahubwo yabuze inshuti ye magara.
Junior “Ni umuntu twari tumaranye hafi imyaka ibiri, ntitwakunze kubishyira mu itangazamakuru ariko yari uw’ingenzi kuri njye. Si ibintu byo kwakira vuba kuko ni nk’ubuzima bwanjye bwabuze (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Alex Mbaraga uzwi ku izina rya Junior ari mu gahinda gakomeye ko kubura umukunzi we Umuringa Liliane watabarutse tariki ya 10 Mutarama 2022 azize urupfu rutunguranye.

Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru , uyu muhanzi yatangaje ko atabuze umukunzi gusa ahubwo yabuze inshuti ye magara.

Junior “Ni umuntu twari tumaranye hafi imyaka ibiri, ntitwakunze kubishyira mu itangazamakuru ariko yari uw’ingenzi kuri njye. Si ibintu byo kwakira vuba kuko ni nk’ubuzima bwanjye bwabuze ubundi buzima.”

Umuringa yajyanywe mu bitaro ku wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama 2022, yitaba Imana nyuma y’iminsi ibiri.

Junior yahishuye ko nyuma y’urupfu rw’umukunzi we yahisemo gusubika imwe mu mishinga yari afite.

Ati “Ubu nahise mfata akaruhuko mu muziki, ndumva nkeneye gufata umwanya nkabanza nkabyakira. Sinahita mera nk’aho nta cyabaye cyane ko byibuza indirimbo enye twiteguraga gusohora yazigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Uyu muhanzi yavuze ko atazibagirwa Umuringa kuko mu bakobwa bakundanye we yamusigiye ikintu cy’ingenzi mu buzima.

Ati “Nakundanye n’abakobwa benshi ariko we yampinduriye ubuzima, yanyeretse uko nkwiye kubaho bya nyabyo, yatumye nisobanukirwa.”

Biteganyijwe ko ku Cyumweru, tariki 16 Mutarama 2022, ari bwo Umuringa Liliane azaherekezwa mu cyubahiro.

Refe:IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa