skol
fortebet

Umuhanzi K8 Kavuyo ntiyahiriwe n’urugendo rwo kugaruka I Kigali Yuma y’igihe kinini atahaza

Yanditswe: Sunday 01, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo ntabwo yahiriwe no kugaruka mu Rwanda cyane ko nyuma y’iminsi mike ahageze yahise atabwa muri yombi azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yafatanywe n’abarimo King James na Shaddyboo.

Sponsored Ad

Uyu muraperi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze minsi mike mu Rwanda aho amakuru avuga ko yazanye na King James na we wari umaze iminsi muri USA.

Kavuyo wari wagarutse ku ivuko, ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2021 yafatiwe mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ari kumwe na Shaddyboo, King James n’abandi bantu 5 aho bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Aba basitari Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 bari mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.

Mu makuru anyura kuri Televiziyo y’Igihugu Abafashwe bavuze ko bari baje mu bikorwa byerekeranye n’ubucuruzi ndetse Shadyboo we yabwiye itangazamakuru ko bari baje kugura ibibanza, nyamara ngo bafashwe bari mu nzu imwe icumbikira abashyitsi, bafatwa banywa n’inzoga.

Uko ari umunani barivugira ko baturutse mu bice bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga. Umwe yavuye mu Karere ka Nyarugenge, babiri bavuye mu Karere ka Kamonyi, batatu bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umwe yavuye mu Karere ka Kicukiro undi umwe ava mu Karere ka Gasabo. Tariki ya 28 Nyakanga nibwo bahuje umugambi bajya guhurira aho bafatiwe.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, biyemereye ko bahuje umugambi wo kujya guhurira mu Karere ka Rutsiro bagasabana ndetse ngo bakaganira ku mishinga y’ubucuruzi bashaka gutangiriza muri ako Karere ka Rutsiro.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo bari bafite uruhushya rwo kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya mu Karere ka Rutsiro yemera amakosa yo kuba barahuye ari benshi bagakora ubusabane bitemewe ndetse batarapimwe icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ni byo twakoze amakosa kuko twaje ino aha turi abantu benshi ndetse twaturutse ahantu hatandukanye kandi tutarabanje kwipimisha ngo turebe ko hatarimo abanduye COVID-19. Amakosa ndayemera kandi nkanayasabira imbabazi.”

Ruhumuruza James uzwi nka King James we yavuze ko atari azi ko Akarere ka Rutsiro kari muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko na we yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo gukora ibirori kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo kumva urusaku ruturuka muri iyo nzu. Abapolisi bagiyeyo basanga abantu umunani bari mu nzu imwe biteretse inzoga z’amoko yose barimo kunywa barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko imyitwarire iranga bamwe mu bantu ari yo irimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ibyemezo bikarishye. Yasabye abaturarwanda cyane cyane urubyiruko guhindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza yo guhashya iki cyorezo.

Ati “Icyo dukangurira abantu ni uguhindura imyumvire n’imyitwarire bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nk’aba bantu baturutse ahantu hatandukanye baza guhurira hano mu Karere ka Rutsiro, bashobora kwanduzanya ubwabo ndetse bakajya no kwanduza imiryango yabo.”

CIP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bakanabikangurira n’abandi.

Abafashwe nyuma yo kuganirizwa na Polisi ku kwirinda icyorezo cya COVID-19 baciwe amande n’inzego zibishinzwe ndetse buri muntu yipimisha icyorezo cya COVID-19 ku giti cye, nk’uko iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa