skol
fortebet

Umuhanzi Lionel Sentore yambitse impeta umukunzi we Bijoux[Amafoto]

Yanditswe: Friday 17, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Lionel Sentore, umuhanzi w’umunyarwanda utuye ku mugabane w’u Burayi yambitse impeta umukunzi we Munezero Aline uzwi ku izina rya Bijoux muri filime ya Bamenya amusaba kuzamubera umugore ibihe byose ,mugihe bari mu myiteguro y’ubukwe buzaba mu munsi irimbere.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Ukuboza ,nibwo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya bamenya yizihije isabukuru y’amavuko, mu birori by’isabukuru ye yamavuko umukunzi we bitegura kurushinga Lionel Sentore nibwo yahise amwambika impeta amusaba kuzamubera umukunzi ubuziraherezo.

Uyu muhanzi uririmba indirimbo za gakondo yasesekaye i Kigali ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 , aho aje mu myiteguro y’ubukwe we na Bijoux buzaba tariki 8 Mutarama 2022.

Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi. Agira ati Ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.

Lionel usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi aho akorera akazi n’ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye

Impapuro zerekana amatariki y’ubukwe bwa Aline Munezero na Lionel Sentore zigaragaza ko buzaba Tariki 8 Mutarama 2022. Twabibutsa ko umwaka ushize Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe n’umukunzi we Abijuru Benjamin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa