skol
fortebet

Umuhanzi Mbosso wo muri Tanzania yavuze ku byerekeranye n’ uburwayi bwe amaranye igihe

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

umuhanzi ukunzwe nabatari bake mu gihugu cya Tanzania ndetse no hanze yacyo Yusuf Kilungi uzwi cyane nka Mbosso ubarizwa muri wasafi yavuze ku byerekeranye n’uburwayi bwe amaranye igihe kirekire.

Sponsored Ad

Mbosso ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yavuze ko amaranye igihe kinini ikibazo k’umutima, Yavuze ko rimwe na rimwe yumva ububabare ku ruhande rw’ibumoso bw’igituza asinziriye.

Mu magambo ye yagize ati, “Rimwe na rimwe iyo ndyamye n’ijoro numva uburibwe bukabije mu gice cy’ibumoso mugituza cyanjye. Ni ububabare maranye igihe kirekire kuva navuka"

Mbosso yakomeje agira ati: "bigeze aho amaboko yanjye atangira kwinyeganyeza.
Ntabwo nshobora gufata ikintu igihe kirekire ndetse intoki zanjye zijya ziba pararize. Muganga yambwiye ko ubuzima bwanjye bushobora kuzarushaho kuba nabi ngize imyaka 30 ndetse ko nshobora kutanzogera no kubyara.”

Mbosso yatangaje ko diamond Platinumz umukoresha we ndetse na nyina bari bazi uko ameze mbere yo kubitangaza ku mugaragaro.

Mbosso ntabwo yatangaje imiterere nyayo y’indwara arwaye. ariko ibimenyetso bye avuga ko umutima uterwa n’imitsi ijyana amaraso ariko ntagere mu mutima neza agahagarikwa n’ibinure.

Ibimenyetso byasobanuwe bishobora kwerekeza ku indwara yitwa Atherosclerose, rimwe na rimwe iterwa no gukomera kw’ imitsi.

Mbosso yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye haba izo yakoze ku giti cye nka Hodari, Nipepee, maajab nizindi nyinshi, ndetse hari nizo yakoranye nabandi zakunzwe nka Baikoko, Ziripendwa ari kumwe nitsinda rya wasafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa