skol
fortebet

Umuhanzi Mico The Best arafunze

Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Mico The Best yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyweye inzoga.

Sponsored Ad

Amakuru dukura ku Igihe ni uko Mico The Best yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2023, kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Ibi bisobanuye ko agomba kumara iminsi itanu acumbikiwe na Polisi y’Igihugu mbere y’uko arekurwa akanishyura amande y’ibihumbi 150Frw utabariyemo ko agomba no kwishyura amafaranga y’imashini yateruye imodoka ye.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki cyane ko ari muri bake bakigezweho mu bo batangiranye umuziki.

Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’. Afite indirimbo nshya yise ‘Imashini’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa